Babanje gupimwa COVID-19 mu rwego rwo kureba ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y’inkambi ari ho imodoka zabakuye. Izi mpunzi z’Abarundi zasubiye iwabo ku bushake zinyuze ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Abiyandikishije bashaka gutaha baragera ku 1800, ariko u Burundi bwo bwatangaje ko bwiteguye kwakira icyiciro cya mbere kigizwe n’abantu bagera kuri 500. Igikorwa cyo gucyura izi mpunzi cyateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Ni nyuma y’aho bamwe muri izi mpunzi banditse basaba gufashwa gutaha.

Reba uko iki gikorwa cyagenze muri iyi Video:

Camera: Roger Rutindukanamurego
Script/Narration & Editing: Richard Kwizera

Mahama - Nemba: Ibyo utabonye impunzi z’Abarundi zisubira iwabo (Video)

30/08/2020 - 10:39     

Ibitekerezo ( )

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.