Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF - AMAFOTO
Yanditswe na
KT Editorial
Mu mezi abiri ashize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka isi yiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).
Kuva mu ntangiriro za Nyakanga yatangiye urugendo ava mu gihugu kimwe kivuga Igifaransa ajya mu kindi akavuga imigabo n’imigambi y’ibyo azakorera OIF naramuka ayibereye Umunyamabanga mukuru mu gihe cy’imyaka ine.
Mbere y’uko atangira kampanye ye, Inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na yo yari yamwemereye kuzamushyigikira.
Iyo nama igizwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya AU. Ibyo byahaye amahirwe Mushikiwabo yo kuba yahigika Michaëlle Jean wari usanzwe ayiyobora, ariko wifuzaga gukomeza kuyiyobora.
OIF igizwe n’ibihugu na Leta 84, ariko abanyamuryango bahoraho ni ibihugu 58 n’ibihugu by’indorerezi 26.
Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto yaranze urwo rugendo, mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo ayo matora abe, ni amatora azabera mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.
Mauritania
Urugendo rwa Mushikiwabo rwatangiriye i Nouakchott muri Mauritania, aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bamwemereye kumushyigikira 100%
Madagascar
Mushikiwabo yakomereje urugendo i Antananarivo muri Madagascar, aho yagejeje imigabo n’imigambi ye kuri Perezida Hery Rajaonarimampianina
Muri Madagascar kandi Mushikiwabo yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dovo Eloi Maxime
Tchad
I N’Djamena, Mushikiwabo yaganiriye na Perezida Idriss Deby anamwemerera kumushyigikira
Congo - Brazzaville
Mushikiwabo yakurikijeho kugirana ibiganiro na Perezida wa Congo - Brazzaville Denis Sassou Nguesso
Senegal
Uwo munsi Mushikiwabo yakomereje i Dakar, aho yahuye na Perezida Macky Sall na we amugezaho ibya kandidatire ye
I Dakar kandi yanabonanye na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Senegal, Sidiki Kaba
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe i Kinshasa aho yabonanye na Perezida Joseph Kabila
Mbere yo kuva muri icyo gihugu yanabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Léonard She Okitundu
Gabon
Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe rwo kwiyamamaza i Libreville, aho yabonanye na Perezida Ali Bongo Ondimba
Mushikiwabo yageze no ku mugabane wa Aziya, mu Murwa mukuru wa Vietnam, Hanoi, kugira ngo ageze gahunda ye kuri Perezida Tran Dai Quang
Cambodge
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriraga muri Aziya, Mushikiwabo yakiriwe na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Prak Sokhonn
Armenia
Mushikiwabo yakurikijeho umugabane w’u Burayi aho yanyarukiye mu Murwa mukuru wa Armenia, Everan, ari na wo uzaberamo amatora ya OIF, abonana na Minisitiri w’Intebe Nikol Pachinian
Mushikiwabo yakoze umuhango wo gutera igiti, igikorwa gifite icyo gisobanuye mu mateka ya Armenia
Mushikiwabo azabona uyu mwanya yarawuruhiye kabisa.Umenya nta gihugu atagiyemo kivuga igifaransa!!
Imana idusaba ko dukoresha ingufu nyinshi mu kuyishaka,nkuko dukoresha ingufu nyinshi dushaka amafaranga n’ibyubahiro.Ababyubahiriza ni bacye.