Nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye n’imikoranire, azibanda ku ishoramari, ubucuruzi, amabanki n’inganda, Politike, umutekano n’ibindi.
Muri ayo masezerano harimo ayiswe “General Cooperation Agreement” akubiyemo ubufatanye mu bijyanye na Politike, ubukungu, imibereho, n’ibindi bizagirira inyungu ibihugu byombi.
Hasinywe kandi amasezerano yiswe “Political Consultation Mechanism”, agamije gushyiraho uburyo bwo kuganira no gushyira hamwe ku bibazo bya Politike hagati y’ibihugu byombi no ku bibazo mpuzamahanga.
Mu masezerano yiswe “Air Servise Agreement”, ibihugu byombi byemeranije imicungire n’imikoreshereze y’ibirere by’ibihugu byombi, aho kompanyi z’indege z’ibihugu byombi zishobora gutangira gukora ingendo hagati yabyo.
Muri aya masezerano kandi bemeranijwe gukuraho burundu “Visa” ku baturage bari mu butumwa bwa Leta n’Abadipolomate (Agreement on Exemption of Visa).
Mu kiswe “Agreement on Security Cooperation”, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’umutekano agamije ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha mpuzamahanga, no gusangira amakuru y’umutekano n’ay’inzego z’iperereza.
Ikindi igihugu cya Maroc cyemeye muri aya masezerano ni ukubaka uruganda rukora imiti mu Rwanda, no kubaka ishuri ry’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwa Afurika “African Institute of Technology.
Kompanyi y’Abanya-Maroc “Palmerie Development Group” yiyemeje gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda zo kubaka inzu ziciriritse mu Mujyi wa Kigali.
ku ikubitiro bagiye kwinjira mu mushinga wo kubaka inzu 5 000 i Ndera mu Karere ka Gasabo, umushinga ufite agaciro ka Miliyoni 68 z’Amadolari ya Amerika.
Mu rwego rw’ishoramari kandi, Banki yo muri Maroc yitwa ‘ATTIJARIWAFA Bank yaguze 76.1% bya Cogebanque kuri Miliyoni 41 z’Amadolari ya Amerika, bakaba biyemeje kuyiteza imbere ikagera ku rwego mpuzamahanga.
Bashyizeho kandi ikigega twakwita ‘Mutual Fund’ kingana na Miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika kizatangirana na Miliyoni 50 bazashora mu mishinga itandukanye.
Andi masezerano yasinywe arebana n’ imikoranire hagati y’inzego z’imari n’amabanki z’ibihugu byombi, kurinda ishoramari, ubukerarugendo, no kongera ibikorwaremezo mu gice cy’inganda cya “Special Economic Zone”,.
Muri aya masezerano harimo no gushyiraho inama ihuza inzego z’abikorera z’ibihugu byombi, hagashyirwaho imikoranire mu kuzamura ingufu z’amashanyarazi, ubufatanye mu kuzamura ubuhinzi n’ubwishingizi mu buhinzi, n’ibindi.
Amafoto agaragaza umunsi wa Kabiri w’uruzinduko rw’Umwami Muhammed VI
Video igaragaza uburyo u Rwanda na Maroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|