Perezida Uhuru Kenyatta asesekaye mu Rwanda (Amafoto)

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019.

Perezida Kenyatta agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko mu cyumweru gishize ku wa kane tariki 07 Werurwe 2019, Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yaganiriye na Mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhahirane na politiki.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Perezida Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera.

Perezida Kenyatta yahise akomereza i Gabiro mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ahabera umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu,agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Aya ni amwe mu mafoto yafashwe n’umunyamakuru wa Kigali Today, Plaisir Muzogeye hamwe n’andi dukesha ibiro by’umukuru w’igihugu

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka