Kwibuka 25: Ntigurirwa yasoje urugendo rw’ibirometero birenga 1000 n’amaguru azenguruka u Rwanda (Amafoto+Video)
Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, nibwo Hypolite Ntigurirwa yasoje urugendo rw’ibirometero birenga 1000 azenguruka igihugu. Yarukoze mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bategekwaga kugenda urugendo bajya kwicwa muri Jenoside.

Mu rugendo yise ‘be the peace’ bishatse kuvuga ngo biba Amahoro, yarutangiranye n’iminsi ijana yo kwibuka, akomereza Mibilizi mu karere ka Rusizi aho akomoka, yerekeza i Karongi, Rubavu, Musanze, Gicumbi, ajya mu cyahoze ari Umutara, Kibungo na Kigali Ngali, akomereza Nyamagabe na Muhanga mbere y’uko arusoreza mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane.
Ajya gutangira uru rugendo, ntigurirwa yavuze ko uru rugendo rugamije kwereka amahanga ko Abanyarwanda bateye indi ntambwe bakabasha kwiyunga, ku buryo ubu babanye neza bitandukanye n’ibyo bamwe bibwira, bakeka ko badacana uwaka.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Hypolite afite imyaka 7, akaba yarabuze abo mu muryango we bagera kuri 30 barimo na se umubyara.
Amafoto












Photos: Plaisir Muzogeye
Reba Video y’umunsi wa nyuma w’urugendo rwa Ntigurirwa
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|