Kigali Today yakugereye Nyabugogo ahahurira abantu benshi bajya cyangwa bava mu ntara z’igihugu, kugira ngo igukurikiranire uko imyiteguro ya Noheri ihagaze>

Abantu ni uruvunganzoka muri Gare ya Nyabugogo

Bamwe ikizere cyagiye kiyoyoka ku buryo hari abibaza uko babigenza

Hamwe mu bafite abana bari bagiye kubereka ba sekuru na ba nyirakuru ariko amahirwe yo kubona imodoka ni make

Abo banyamahanga bo bumiwe

Uwo musore wari waguriye matera ababyeyi ariko ishobora kutabageraho iri joro

Hari ababyungukiyemo batangira gukorera ubucuruzi muri gare

Abatari butahe iwabo bo akazi kakomeje

Uwo we ati "Bajye kurya ayo bakoreye nsigare nkorera andi"

Inzoga zizanywebwa kuri Noheli zo zatangiye kugurwa

Hari abahahira abantu benshi kandi bakabyitwarira

Isoko rya Nyabugogo riruzuye

Abakunzi b’isombe nabo zari zihari ku bwinshi

Birashoboka cyane ko ayo mavuta azarangirana na Noheri n’ubunani

Uw’inkwakuzi yitahaniye inkoko ze

Imitako ya Noheri iri ahantu hose hacururizwa

Abakunda gutanga indabo nabo ntibari bubure izo batanga kuko abazicuruza baziranguye nziza
Andi mafoto kanda hano
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.