Amashusho KT Photo Kubura imodoka birarisha Noheri benshi nabi (AMAFOTO) Yanditswe na Roger Marc Rutindukanamurego 24-12-2018 - 18:24' | Ibitekerezo ( 1 ) Mu gihe amasaha ya Noheli agenda yegereza bamwe bashyashyana ngo bayisangire n’ababo, abenshi bakomwe mu nkokora n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi berekeza mu Ntara zabaye nke. Kigali Today yakugereye Nyabugogo ahahurira abantu benshi bajya cyangwa bava mu ntara z’igihugu, kugira ngo igukurikiranire uko imyiteguro ya Noheri ihagaze> Abantu ni uruvunganzoka muri Gare ya Nyabugogo Bamwe ikizere cyagiye kiyoyoka ku buryo hari abibaza uko babigenza Hamwe mu bafite abana bari bagiye kubereka ba sekuru na ba nyirakuru ariko amahirwe yo kubona imodoka ni make Abo banyamahanga bo bumiwe Uwo musore wari waguriye matera ababyeyi ariko ishobora kutabageraho iri joro Hari ababyungukiyemo batangira gukorera ubucuruzi muri gare Abatari butahe iwabo bo akazi kakomeje Uwo we ati "Bajye kurya ayo bakoreye nsigare nkorera andi" Inzoga zizanywebwa kuri Noheli zo zatangiye kugurwa Hari abahahira abantu benshi kandi bakabyitwarira Isoko rya Nyabugogo riruzuye Abakunzi b’isombe nabo zari zihari ku bwinshi Birashoboka cyane ko ayo mavuta azarangirana na Noheri n’ubunani Uw’inkwakuzi yitahaniye inkoko ze Imitako ya Noheri iri ahantu hose hacururizwa Abakunda gutanga indabo nabo ntibari bubure izo batanga kuko abazicuruza baziranguye nziza Andi mafoto kanda hano MENYA UMWANDITSI Roger Marc Rutindukanamurego Umunyamakuru wa Kigali Today @ rutindukanamure Reba inkuru zose nanditse ( 245 ) Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto Ibitekerezo ( 1 ) NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli. munyemana yanditse ku itariki ya: 24-12-2018 → Musubize Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye. Izina (ni ngombwa) Email (ni ngombwa) Igitekerezo cyanyu Please leave this field empty: Please leave this field empty: Ohereza igitekerezo Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye. Izina (ni ngombwa) Email (ni ngombwa) Igitekerezo cyanyu Please leave this field empty: Please leave this field empty:
NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.