Ishusho y’Umunsi w’Umurimo mu nzira zisohoka muri #GumaMuRugo
Itariki ya 01 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’amahanga, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurimo. Muri uyu mwaka, uyu munsi wiziihijwe mu gihe Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo zabo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.
- Ibi birayi ni byiza rwose, mbwira Numero yawe nkwishyure kuri Mobile Money
Mu mirimo yemewe gukorwa muri ibi bihe nk’uko amabwiriza yatanzwe na Leta y’u Rwanda abivuga harimo Ubuvuzi, Ubucuruzi bw’ibiribwa, itangazamakuru ndetse n’ibindi bifatwa nk’ibiri ngombwa mu mibereho ya muntu. Icyakora amabwiriza mashya yakomoreye n’indi mirimo imwe n’imwe izatangira gukorwa by’umwihariko guhera ku wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020.
Nk’uko Kigali Today itahwemye kubatembereza hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ibereka uko hifashe muri iyi minsi ya Guma mu rugo iri kugana ku musozo ku bikorwa bimwe na bimwe, iranabatembereza mu isoko rya Kimironko no mu nkengero zaryo, ibereka mu mafoto uburyo kuri uyu munsi w’umurimo aka gace kari kifashe.
Irebere amafoto hano :
- Amabwiriza aracyari yayandi nta gutwara abantu
- Umuriro mwinshi ni kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus, reka ngupime ndebe
- Mbonye umuriro ari sawa wakwikomereza, ugire umunsi mwiza
- ReKa ndebe niba warahawe ubutumwa bukwemerera uruhushya rwo kugenda
- Hakwiye gushyirwa Metero imwe hagati z’izi Kandagira ukarabe, urabona ukuntu twegeranye cyane!!!
- Ibi bishyimbo ntibikeneye umuvugizi, birivugira
- Reka mbe ntoranyiriza abakiriya banjye ibi bishyimbo basange nta tubuye tubirangwamo
- Iki gisenda giteye apeti rwose
- Uyu munsi w’Umurimo ngomba kwitekera rwose, reka mpahe vuba vuba
- Inyanya zarabonetse ubu dupimira mu tubase
- Reka nguhe urundi rusenda rwa Gatatu wuzuze 500Fr
- Abakiriya nibabanguke bamare ibi birayi nanjye njye kwizihiza umunsi w’Umurimo imuhira
- Aba bakiriya baraza ryari da?
- Uyu muti niwo wica neza imibu kandi impumuro yawo ntitinda mu nzu
- bambwiye ko izi nsenda ziryoha mpa n’urundi
- Umurimo ni uguhinga koko!! iyo hatabaho abahinzi biba bikomeye
- Aya mavuta ni ayanyuma nsigaranye, mu kanya nuguhamagare Murokore akandangurira andi
- Boss akunda ibinyamafufu abe ari byo undebera
- Nsigaje kugura iki harya?
- OOOh ibi bihaza rwose binyibukije kwa Nyogokuru, Iki ni angahe?
- Nanjye ndi gufasha Igihugu guhangana na Coronavirus, nkiza umwanda abanyagihugu
- Ayo nari nsigaranye ngiye kuyagura akanyama, dore baturekuye ku wa mbere nzabona andi
- Reka ntwaze umu boss nanjye arampa ku munsi w’Umurimo
- Akanyama karacyarya umwe kagasiba undi pe
- Ifunguro ryo kuri uyu munsi w’Umurimo riratugeraho bugorobye tu
- Twebwe ko abakiriya batwinubira kubera Interineti mwebwe bihagaze bite?
- Ndabona umubyizi nawucyuye rwose uyu munsi ni sawa
- Niyigira Igare barandeberaga
- Ingendo zanyu ndumva zitari ngombwa
- Reka mvudukane aya mata ndabona amasaha ari gukura
- Murasabwa kwirinda kwegerana, gukaraba intoki buri kanya, kwambara neza agapfukamunwa ndetse munirinda ingendo zitari ngomba kugira ngo duhashye iyi Coronavirus
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
- #COVID19: Abanduye babiri babonetse mu bipimo 2,582
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,394
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|