#GumaMuRugo: Ese Biryogo na Nyamirambo barayishoboye? (Video +Amafoto)
Nyuma y’uko gahunda ya Guma mu rugo igamije gufasha Abanyarwanda kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange itangijwe mu Rwanda, benshi bibazaga niba agace ka Biryogo na Nyamirambo gakunze kugaragaramo urujya n’uruza amanywa n’ijoro, kazabasha kuyubahiriza.
- Agahanda ko ku Musigiti wo mu Biryogo nta n’inyoni itamba
Hari n’abavugaga batebya ko muri aka gace iyo abaturage basabwe kuguma mu rugo, buri wese ava mu rugo akaza kureba niba abandi bagumye mu rugo.
Nyuma yo kumva amatsiko ya benshi, Kigali Today yabagereye muri utu duce, ibagaragariza uburyo Guma mu rugo yubahirijwe.
Dore mu mafoto uko Biryogo - Nyamirambo hameze muri iki gihe:
- Umuhanda uva Nyamirambo unyura Camp Kigali Ukagera Kuri Serena Hotel
- Ahahoze ONATRACOM ubu hakorera RITCO, hegetseho ama Bus yabaye afashe akaruhuko
- Ubusanzwe izi modoka ziba ziri mu muhanda zirimo abiga gutwara ariko ubu ziraparitse
- Agahanda kinjira mu Biryogo ugana Nyamirambo ubusanzwe ntuba ureba muri Metero eshanu kubera abahisi n’abagenzi ndetse n’amamodoka
- Kigali View Hotel ni yo Hotel ihagarariye izindi Rwagati mu Biryogo
- Mu muhanda uturuka Nyamirambo ugana mu Mujyi
- Aha ubusanzwe haba hari urujya n’uruza rw’Abakunzi ba Ka cyayi ariko ubu nikuhagera bakakagura bakagatahana
- Aha ubusanzwe habaga urujya n’uruza rw’abakanishi n’abakoresha amamodoka
- Amagaraje ubu yegetseho gahunda ni Guma mu Rugo
- Aha naho ubusanzwe hazwiho urujya n’uruza rw’abacuruzi, ababitsa n’ababikuza, n’abandi bajya muri Cinema
- Aha abakunda ibigezweho ( Inkweto n’imyenda babaga bahuzuye) ubu haradadiye
- Iki ni Ikinamba cyo mu Biryogo ubusanzwe kiba cyuzuyemo imodoka zisukurwa
- Abacuruza Metuyu na bo bari mu bemerewe gukora
- Umuhanda ugana kwa Nyiranuma
- Imbere y’Amaresitora haracyari aho ubanza gukarabira ugasaba icyo ushaka bakagupfunyikira ugataha
- Biratangaje kubona nta muntu ucaracara kuri iyi nzu, uretse abashinzwe umutekano
- Aha naho ubusanzwe hacururizwa ibikoresho bibarirwa mu bitari ngombwa cyane muri iyi minsi, ubu naho hegetseho
- Ahacururizwa ibiribwa niho hapfa kugaragara abantu nabo batari benshi nk’ibisanzwe
- Aha ho n’amamodoka y’abaturiye aka gace usanga bayifashisha baza guhaha
- Inyamirambo ibiribwa birahari
- Iri vuriro na ryo abaryitabira ni bake cyane , umenya mu rugo nta ndwara zihava
- ku muhanda wo kwa Mutwe
- Iyi Resitora iri mu zitabirwa cyane kande kenshi mu biryogo ariko ubu abantu babaye iyanga
- Club Rafiki ubusanzwe yirirwa ikinirwamo imikino itandukanye ni uku imeze
- Aha antu hari mu hakumbuwe na benshi i Nyamirambo
- Aha ni mu isangano ry’utubari twinshi twakoraga 24 ku yandi, ariko do
- Aha hantu iyo hadafungwa hari kuba aha mbere mu hakwirakwiza Corona i Nyamirambo kubera uburyo hitabirwa
- Station ya RP yegeranye na BCR naho abahagaragara ni mbarwa
- Inzira igana ku Mumena nayo abayinyuramo ni bake
- Kwa King James niko hazwi
- Kwa Muteteri nta nyoni itamba
- Kwa Khadafi hasanzwe urujya n’uruza rw’abahiga abahakorera siporo n’abahasengera, ariko ubu ndorera
- Hazwi nka Tapis Rouge ntibisanzwe kubona nta muntu uhari
- Ikirere kiryoheye ijisho
- Kuri Stade Regionale i Nyamirambo
- Uhagarara ku ryanyuma ukabona Cosmos kubera Guma mu rugo
Dore muri video, uburyo abatuye Biryogo na Nyamirambo babashije Guma mu Rugo
Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
- #COVID19: Abanduye babiri babonetse mu bipimo 2,582
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,394
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
merci. Inkuru nziza