FAO isanga hakenewe kuganira ku cyakorwa ngo ibihingwa by’ingenzi byiyongere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (FAO) ku ruhande rw’u Rwanda, riravuga ko hakenewe ibiganiro bihuza inzego zose kugira ngo umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi wiyongere.

Umuyobozi wungirije wa FAO, Otto Muhinda aravuga ko hakanewe ibiganiro kugira ngo inzara icike mu gihugu
Umuyobozi wungirije wa FAO, Otto Muhinda aravuga ko hakanewe ibiganiro kugira ngo inzara icike mu gihugu

FAO ivuga ko igerageza yakoze mu myaka itatu ishize ryo guhuza abahinzi-borozi no kubahugura ngo ryongereye umusaruro w’imyumbati n’amata mu turere twa Ruhango na Burera, ndetse rinakemura amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Uyu muryango uvuga ko nyuma y’iri gerageza hakenewe ko muri rusange abateza imbere ibihingwa by’ibanze umunani byatoranijwe, bakora uruhererekane rwo kubyongerera agaciro kugira ngo ubashakire ubushobozi.

Ibiribwa umunani Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ishyira mu rwego rw’iby’ibanze bitunga Abanyarwanda, ni ibigori, umuceri, ingano, ibishyimbo, soya, ibirayi, imyumbati n’ibitoki, ariko hakiyongeraho imboga n’imbuto ndetse n’amata.

FAO ivuga ko bitewe n’uko ubuhinzi bw’ibi biribwa bukorwa na benshi, ngo hakenewe uburyo bwo gukemura amakimbirane abishingiyeho hamwe no gutanga ubumenyi bwafasha abahinzi kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo.

Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, Otto Muhinda agira ati "Mu myumbati baricaye basanga ibibazo bafite ari uburwayi bwayo, kuba ntaho bagiraga bagurisha umusaruro, ndetse no kutabona inzobere(agronomes) ziberekera uko bayihinga, bayisarura, bayitunganya".

Abahinzi n'aborozi barasaba gushakirwa isoko ry'umusaruro wababanye mwishi
Abahinzi n’aborozi barasaba gushakirwa isoko ry’umusaruro wababanye mwishi

"Buri gikorwa abakigize bagomba kwicara hamwe bakareba buri wese icyo yakora kugira ngo n’uzana amafaranga azayashore mu byo bumvikanyeho kandi basobanukiwe neza".

"Twahoze tuganira n’abo mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi(EU) ku buryo twajya mu bindi bikorwa nko guteza imbere umuceri, ibigori,...turashaka ko mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga EU yakongera gushyiramo amafaranga kuko yishimiye ibyo twagezeho".

Muhinda avuga ko FAO iri mu biganiro n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo imenye amafaranga ishobora gutanga yo kwigisha abahinzi bamaze kwihuza, uburyo bashobora kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, ndetse no kuwubonera isoko.

Mukamusoni Alexia ukuriye Koperative y’abahinzi b’imyumbati(Ubumwe Mbuye) mu karere ka Ruhango, avuga ko kugera mu mwaka wa 2016 baburaga isoko bikabaca intege zo guhinga ibitanga umusaruro mwinshi.

Avuga ko nyuma yo guhuzwa n’impuguke mu by’ubuhinzi ndetse n’uruganda rwa Kinazi rugura umusaruro, ngo yavuye ku mafaranga bihumbi 300 akaba ageze ku gishoro cya miliyoni eshatu buri mwaka.

Ati "Kudahuza kwacu nk’abahinzi byatumaga uruganda ruducaho rukajya kuzana imyumbati mu gihugu cya Tanzania".

Kuri ubu ikibazo abahinzi n’aborozi bongereye umusaruro babifashijwemo na FAO bafite, ngo ni ubushobozi buke bw’ inganda zidashobora kugura umusaruro wabo wose.

Umuyobozi ushinzwe umusaruro w’uruganda rwa Kinazi, Rutagungira Nicolas asobanura ko badashobora kwakira umusaruro urenze toni 120 ku munsi, kereka igihe ngo bazaba bamaze kubona isoko ryagutse mu gihugu no hanze yacyo.

Ku rundi ruhande, Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bwana Telesphore Ndabamenye avuga ko barimo kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), kugira ngo haboneke uburyo bwo gutunganya umusaruro wabaye mwinshi mu bahinzi-borozi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikaba ivuga ko buri mwaka itakaza umusaruro ubarirwa hagati ya 8% na 10%, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ikibazo cyo kudahuza no kubura ubumenyi kw’abahinzi.

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka