Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, Perezida Kagame ararahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi itaha, nyuma yo gutorwa mu matora aheruka akagira amanota arenga 98%.
Muri rusange, kuri Stade Amahoro hari umutuzo ndetse bigaragara ko n’umutekano wakajijwe, kuko hazakirirwa abakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 20 bazaba baje kwifatanya na mugenzi wabo.
Imyiteguro yo irasa n’igeze ku musozo, kuri ubu abashinzwe imyiteguro y’uyu munsi bakaba bari gushyira ibintu bya nyuma mu mwanya wabyo, nk’uko tubikesha umunyamakuru wacu wakurikiranaga imyiteguro ya nyuma.
Dore amwe mu mafoto uko byifashe:

Urwinjiriro rwa Stade Amahoro rwatunganijwe.

Ikirango cyo ku rwinjiriro rwa Stade Amahoro.

Umutuzo ni wose mbere y’amasaha atageze kuri 24 ngo habe umwe mu mihango ikomeye mu gihugu.

Hashyizweho televiziyo izorohereza abantu kureba neza uko ibirori bigenda

Podiyumu y’abahanzi bazasusurutsa abitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

Umwanya wagenewe itangazamakuru nawo wateganijwe.

Umutagara w’ingoma zizavuzwa mu gususurutsa abazitabira ibirori.

Parikingi ya Stade Amahoro izakoreshwa mu kwakira imodoka z’abatumirwa.

Isuku ni yose ku mihanda igana kuri Stade Amahoro.
Photo: Kwizera Furgence
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuko Imihango yokurahira Ayagenzeneza Gusa Umusaza Arashoboye Tuzamushyigikira
MUREKEUMUSAZA ARASHOBOYE IBIKORWABYEBIRIVUGIRANTAWAMUTESHAUMUTWEIBYOAKOARABIZI NDANDAMBARA
ndabashiye cyane kubwumutekano ndeba umeze neza umuyobozi wacu turamukunda cyane nubwo banze ko nza kumureba ariko ndabakurikirana kuritereviziyo nyarwanda murakoze
Ko mbona ibintu bimeze neza cyane. Reka nifurize Perezida wacu Paul Kagame umunsi mwiza aho aribugirane igihango n’abanyarwanda kandi Tumwifurije ishya n’ihirwe mukazi wagiye gukora.