BK Group yungutse miliyari 27.4 FRW muri 2018

Ikigo BK Group Plc cyatangaje ko mu mwaka ushize wa 2018 cyungutse miliyoni 30 n’ibihumbi 700 by’amadolari, ni ukuvuga agera kuri miliyari 27 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

BK Group Plc yavuze ko iyo nyungu yiyongereyeho 17.2% ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2017.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Werurwe 2019, ubwo BK Group Plc yatangazaga uko yakoze n’inyungu yabonye mu mwaka ushize, kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2018.

Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi wa BK Group Plc, yatangaje ko mu minsi mike BK iba iri mu bigo bifite umutungo ubarirwa muri miliyari imwe y'Amadorari ya Amerika
Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi wa BK Group Plc, yatangaje ko mu minsi mike BK iba iri mu bigo bifite umutungo ubarirwa muri miliyari imwe y’Amadorari ya Amerika

Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kuba ubukungu bw’igihugu muri rusange bwariyongereyeho 8.6%, ari imwe mu mpamvu zatumye ibikorwa bikorerwa mu gihugu bitera imbere, ari na ho Banki ya Kigali yahereye yongera inyungu yari isanzwe ibona.

Yavuze kandi ko abafatanyabikorwa n’abakiriya babo na bo bagize uruhare rugaragara muri uko kubona inyungu babashije kugeraho.

Yagize ati “Turashimira abakiriya bacu, turanashimira cyane cyane n’abafatanyabikorwa bacu. Muzi ko umwaka ushize twagiye kubareba tubabwira ko twifuza ko ibikorwa byacu byaguka, abenshi barabyitabiriye cyane baduha andi mafaranga yo gushyira mu mari shingiro ya banki, ku buryo uyu munsi banki ifite amafaranga menshi ahagije yo gutanga mu nguzanyo, no gukora ishoramari ry’ikoranabuhanga”.

Dr. Diane Karusisi kandi avuga ko mu mwaka wa 2018, Banki ya Kigali yabashije gutanga inguzanyo nyinshi, zazamutseho 20% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, iyi na yo ikaba imwe mu mpamvu zazamuye inyungu yabonetse muri 2018.

Ati “Iyo urebye inguzanyo zatanzwe umwaka ushize ziyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2017. Ni ukuvuga ko amafaranga twatanze mu nguzanyo yabaye menshi. Ubucuruzi bwacu ni uko bugenda, iyo dutanze amafaranga natwe turunguka”.

BK Group Plc kandi, uretse gucuruza amafaranga yanashyize imbaraga mu bindi bikorwa birimo nko gutanga ubwishingizi, na byo bikaba biri mu byatumye haboneka inyungu iri hejuru.

Muri gahunda BK Group Plc ifite mu rwego rwo gukomeza kuzamura umutungo wayo muri uyu mwaka wa 2019, harimo ko ubu inguzanyo yatangwaga ku muntu ku giti cye adasabwe ingwate yazamuwe ivanwa kuri miliyoni 10 igezwa kuri miliyoni 30.

BK Group Plc ibumbiye hamwe ibigo birimo Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital.

Umutungo mbumbe w’iki kigo na wo mu mwaka ushize wazamutseho 20.7% ugera kuri miliyari 877Frw, BK Group ifite gahunda y’uko mu mpera z’igihembwe cya mbere cya 2019 izaba iri mu bigo bifite umutungo ubarirwa muri miliyari imwe y’Amadorari ya Amerika.

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 1 )

This is good news indeed.Ibi bituma igihugu gitera imbere vuba,kubera investments and mortgages.Bigatuma kandi abantu benshi biteza imbere ndetse bagakira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

gatare yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka