Amafoto: Za ndabo zatewe ku mihanda y’Umujyi wa Kigali zarakuze

Umujyi wa Kigali ni wo mujyi uza ku isonga muri Afurika mu kugira isuku ndetse no kuba umujyi w’icyatsi kibisi bitewe n’ibimera biwurangwamo ku bwinshi. Imirimo yo gukomeza kubungabunga isuku muri uyu mujyi ndetse no kongera ubwiza bwawo binyuze mu bimera na yo yarakomeje mbere no mu gihe cya #GumaMuRugo.

Hirya no hino muri Kigali indabo zatewe zirasa neza
Hirya no hino muri Kigali indabo zatewe zirasa neza

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hatewe indabo z’amoko atandukanye, ku buryo gahunda ya Guma mu rugo yatangiye zimwe zikiri guterwa, naho izari zaratewe zikiri ntoya cyane.

Mu mezi asaga abiri abantu benshi bari mu ngo, izo ndabo ubu zarakuze nk’uko bigaragara muri aya mafoto Kigali Today yaguteguriye.

Imikindo mishya igenda iterwa
Imikindo mishya igenda iterwa

Kureba andi mafoto menshi kanda HANO

Amafoto: Nyirishema Fiston

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka