Amafoto: Umunsi wa mbere abantu bongeye gusubira mu mirimo

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yafashe imyanzuro inyuranye irimo no kwemerera imwe mu mirimo yari yarahagaze kongera gusubukura, ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Muri Gare ya Remera ni uko abagenzi basabwaga kuba bahagaze mbere yo kwinjira mu modoka
Muri Gare ya Remera ni uko abagenzi basabwaga kuba bahagaze mbere yo kwinjira mu modoka

Iyo mirimo yemerewe gusubukura yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nk’uko Inama y’Abaminisitiri yari yabyanzuye.

Kuba imirimo imwe n’imwe harimo iy’ubucuruzi ndetse n’ingendo byemerewe gusubukura ariko, ntibivuga ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye mu Rwanda, ari na yo mpamvu abantu basabwa gusubukura imirimo ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Hirya no hino mu gihugu abantu bazindutse bajya mu mirimo yabo, ndetse bamwe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi bari batangiye gusukura no gutegura aho bari basanzwe bakorera.

Mu mafoto atandukanye, Kigali Today irakwereka uko hirya no hino abantu bazindukiye mu mirimo yabo.

Mu modoka zitwara abagenzi umubare w'abasanzwe bagendamo wagabanutse
Mu modoka zitwara abagenzi umubare w’abasanzwe bagendamo wagabanutse
Mbere yo kwinjira muri Gare ni ukubanza gukaraba
Mbere yo kwinjira muri Gare ni ukubanza gukaraba
Jeremie Nyandwi, umucuruzi w'amavuta yo kwisiga i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ku mugoroba yabanje gukora isuku yitegura gutangira akazi uyu munsi
Jeremie Nyandwi, umucuruzi w’amavuta yo kwisiga i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ku mugoroba yabanje gukora isuku yitegura gutangira akazi uyu munsi
Umucuruzi Nyandwi yaraye akoze isuku ngo azinduke afungura iduka
Umucuruzi Nyandwi yaraye akoze isuku ngo azinduke afungura iduka
I Muhanga ahitwa mu Cyakabiri, ku mugoroba nta rujya n'uruza rwahagaragaraga
I Muhanga ahitwa mu Cyakabiri, ku mugoroba nta rujya n’uruza rwahagaragaraga
Uyu munsi i Muhanga imodoka zazindutse zitwara abagenzi
Uyu munsi i Muhanga imodoka zazindutse zitwara abagenzi
Iyi modoka yari ipakiye abagenzi nk'uko bisanzwe, Polisi ibakuramo inahana umushoferi
Iyi modoka yari ipakiye abagenzi nk’uko bisanzwe, Polisi ibakuramo inahana umushoferi
Gukaraba no9 guhana intera birubahirizwa muri Muhanga
Gukaraba no9 guhana intera birubahirizwa muri Muhanga
Uyu mucuruzi w'i Muhanga yari amaze iminsi 46 adacuruza. Acuruza imyenda
Uyu mucuruzi w’i Muhanga yari amaze iminsi 46 adacuruza. Acuruza imyenda
Uyu yaje gufungura asanga umunsi we ni B. Na we acururiza i Muhanga
Uyu yaje gufungura asanga umunsi we ni B. Na we acururiza i Muhanga
Muhanga
Muhanga
Mu Kivoka i Muhanga abenshi nta dupfukamunwa bambaye
Mu Kivoka i Muhanga abenshi nta dupfukamunwa bambaye

Tugarutse mu Mujyi wa Kigali rwagati, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu masaha ya kare nta bantu benshi bari barimo.

Mu Mujyi wa Musanze, naho kimwe n’ahandi urujya n’uruza rwongeye kugaragara mu mihanda, mu masoko no mu maduka acuruza.

Imodoka kandi ziri gutwara abagenzi, abubaka bakomeje imirimo, ariko byose bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu modoka amabwiriza yo guhana intera arubahirizwa
Mu modoka amabwiriza yo guhana intera arubahirizwa
Abacuruzi bashyiriyeho abakiriya aho bahagarara mu guhana intera
Abacuruzi bashyiriyeho abakiriya aho bahagarara mu guhana intera
Abubaka basubukuye imirimo
Abubaka basubukuye imirimo

Mu Mujyi wa Kigali kandi, ahenshi ku byapa bigeterwaho imodoka imirongo yari miremire, abantu bategereje izibajyana mu kazi.

Aha ni Rwandex
Aha ni Rwandex

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka