Amafoto: Umunsi wa mbere abantu bongeye gusubira mu mirimo
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yafashe imyanzuro inyuranye irimo no kwemerera imwe mu mirimo yari yarahagaze kongera gusubukura, ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19.
- Muri Gare ya Remera ni uko abagenzi basabwaga kuba bahagaze mbere yo kwinjira mu modoka
Iyo mirimo yemerewe gusubukura yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nk’uko Inama y’Abaminisitiri yari yabyanzuye.
Kuba imirimo imwe n’imwe harimo iy’ubucuruzi ndetse n’ingendo byemerewe gusubukura ariko, ntibivuga ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye mu Rwanda, ari na yo mpamvu abantu basabwa gusubukura imirimo ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda.
Hirya no hino mu gihugu abantu bazindutse bajya mu mirimo yabo, ndetse bamwe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi bari batangiye gusukura no gutegura aho bari basanzwe bakorera.
Mu mafoto atandukanye, Kigali Today irakwereka uko hirya no hino abantu bazindukiye mu mirimo yabo.
- Mu modoka zitwara abagenzi umubare w’abasanzwe bagendamo wagabanutse
- Mbere yo kwinjira muri Gare ni ukubanza gukaraba
- Jeremie Nyandwi, umucuruzi w’amavuta yo kwisiga i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ku mugoroba yabanje gukora isuku yitegura gutangira akazi uyu munsi
- Umucuruzi Nyandwi yaraye akoze isuku ngo azinduke afungura iduka
- I Muhanga ahitwa mu Cyakabiri, ku mugoroba nta rujya n’uruza rwahagaragaraga
- Uyu munsi i Muhanga imodoka zazindutse zitwara abagenzi
- Iyi modoka yari ipakiye abagenzi nk’uko bisanzwe, Polisi ibakuramo inahana umushoferi
- Gukaraba no9 guhana intera birubahirizwa muri Muhanga
- Uyu mucuruzi w’i Muhanga yari amaze iminsi 46 adacuruza. Acuruza imyenda
- Uyu yaje gufungura asanga umunsi we ni B. Na we acururiza i Muhanga
- Muhanga
- Mu Kivoka i Muhanga abenshi nta dupfukamunwa bambaye
Tugarutse mu Mujyi wa Kigali rwagati, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu masaha ya kare nta bantu benshi bari barimo.
Mu Mujyi wa Musanze, naho kimwe n’ahandi urujya n’uruza rwongeye kugaragara mu mihanda, mu masoko no mu maduka acuruza.
Imodoka kandi ziri gutwara abagenzi, abubaka bakomeje imirimo, ariko byose bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
- Mu modoka amabwiriza yo guhana intera arubahirizwa
- Abacuruzi bashyiriyeho abakiriya aho bahagarara mu guhana intera
- Abubaka basubukuye imirimo
Mu Mujyi wa Kigali kandi, ahenshi ku byapa bigeterwaho imodoka imirongo yari miremire, abantu bategereje izibajyana mu kazi.
- Aha ni Rwandex
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
- Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|