Amafoto:Uko isiganwa ry’imodoka ‘Huye Rally 2019’ ryagenze

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Huye habereye isiganwa ry’imodoka (Huye Rally 2019), ritegurwa buri mwaka hagamijwe kwibuka Gakwaya Claude Senior, wamamaye muri uyu mukino ariko akaza kwitaba Imana mu 1986 azize impanuka.

Iri siganwa ryarangiye ku cyumweru 30 Kamena 2019, ryari ribaye ku nshuro ya karindwi, rikaba ryaregukanwe na Gakwaya Jean Claude (pilot), afatanyije na Mugabo Jean Claude (co-pilot), akaba n’umuhungu wa Gakwaya witiriwe isiganwa.

Mugabo yavuze ko bari bamaze imyaka itandatu baharanira kwegukana iri rushanwa, ariko ntibabigereho.

Gakwaya na Mugabo nibo begukanye isiganwa rya 'Huye Rally 2019'
Gakwaya na Mugabo nibo begukanye isiganwa rya ’Huye Rally 2019’

Ati “Kuba twegukanye iri rushanwa ryitiriwe umubyeyi wacu ni ishema kuri jye, no ku muryango wose muri rusanjye”.

Muri iri siganwa kandi hanakinwe shampiyona y’isiganwa ry’utumodoka duto izwi nka ’National Kirting Shampionship’.

Dore uko isiganwa ryagenze mu mafoto:

Kigali Today yari mu baterankunga b'isiganwa
Kigali Today yari mu baterankunga b’isiganwa
Umuyobozi wa Kigali Today Jean Charles Kanamugire
Umuyobozi wa Kigali Today Jean Charles Kanamugire

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka