Amafoto:Uko isiganwa ry’imodoka ‘Huye Rally 2019’ ryagenze
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Huye habereye isiganwa ry’imodoka (Huye Rally 2019), ritegurwa buri mwaka hagamijwe kwibuka Gakwaya Claude Senior, wamamaye muri uyu mukino ariko akaza kwitaba Imana mu 1986 azize impanuka.
Iri siganwa ryarangiye ku cyumweru 30 Kamena 2019, ryari ribaye ku nshuro ya karindwi, rikaba ryaregukanwe na Gakwaya Jean Claude (pilot), afatanyije na Mugabo Jean Claude (co-pilot), akaba n’umuhungu wa Gakwaya witiriwe isiganwa.
Mugabo yavuze ko bari bamaze imyaka itandatu baharanira kwegukana iri rushanwa, ariko ntibabigereho.
Ati “Kuba twegukanye iri rushanwa ryitiriwe umubyeyi wacu ni ishema kuri jye, no ku muryango wose muri rusanjye”.
Muri iri siganwa kandi hanakinwe shampiyona y’isiganwa ry’utumodoka duto izwi nka ’National Kirting Shampionship’.
Dore uko isiganwa ryagenze mu mafoto:
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|