Amafoto: Tom Close yasusurukije abaganga bagenzi be bahura na Perezida Kagame

Dr. Thomas Muyombo uzwi mu muziki ku izina rya Tom Close, kuri uyu wa kane tariki 07 Ugushyingo 2019, yasusurukije abaganga bagenzi be ndetse n’abayobozi bitabiriye inama yabahuje na Perezida Kagame.

Ni inama ihurije hamwe abaganga barenga 800 bakorera hirya no hino mu bitaro byo mu gihugu, aho bari kuganira na Perezida Kagame.

Dr. Muyombo uzwi nka Tom Close asanzwe akuriye ishami ry’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso mu mujyi wa Kigali.

Mbere y’iyi nama, reba mu mafoto uko Dr. Muyombo uzwi nka Tom Close yabanje kubasusurutsa mu ndirimbo ze.

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 3 )

Tom Close,uri umuntu w’umugabo kabisa

Innocent yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ni byiza ko ubuvuzi bwacu butera imbere ariko na none umubare w’abaganga n’abaforomo uracyari muto ugereganije n’umubare w’abaturage, dukwiye gushyiraho ingamba, ARIKO se ng’ubu kuki Kaminuza ya Gitwe yafungiwe ishami ry’ubuganga kandi still tugikeneye abaganga! amakuru mfite kandi yizewe nuko iyi Kaminuza yigishaga neza abana b’u Rwanda ahubwo yazize ibindi bya MUNYANGIRE, INZANGANO, ETC ntabwo bikwiye rwose mugihe igihugu gifite ibibazo nk’ibi by’abaganga, biba bikwiye ko abanyarwanda dushyira hamwe twese buri wese agatanga umusanzu we.

Robert yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ese ubundi MINEDUC niyo ireberera amashuri yigisha ubuvuzi cg byakagombye kuba ari MINISANTE?

Private Emotion yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka