Amafoto: Perezida Kagame n’umuryango bitabiriye igitaramo cyo gusoza umwaka
Mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2019, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye abantu barenga 1000 b’ingeri zitandukanye mu gitaramo cyinjira mu mwaka wa 2020, cyabereye muri Kigali Arena.
Abitabiriye icyo gitaramo barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abadiplomate, abakorera imiryango mpuzamahanga, abahanzi, abakinnyi b’umupira n’izindi nshuti n’imiryango.
Perezida Kagame yasabye abitabiriye iki gitaramo kwisanzura bagasabana, abafite amakoti bakayikura kugira ngo atabavuna, akababuza kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2019.
Yagarutse ku byagezweho muri 2019, avuga ko bitanga icyizere ko umwaka wa 2020 uzaba mwiza kurushaho.
Yagize ati “Ibyabaye mu 2019 kugeza ubu birambwira ko ibiri imbere ari byiza kurushaho, ndagira ngo mbibashimire, umwaka uko uza ukazana ibyiza kurusha ushize ntabwo bipfa kuba gusa, biba kubera ko abantu babigize gutyo. Ndabashimira rero ibyiza byose twagezeho kandi bitari bike".
Dore amwe mu mafoto yaranze uwo mugoroba:
































Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikomeze ibane n’Abayobozi baharanira kurinda igihugu cy’u Rwanda,kukirinda amacakubiri ayo ariyo yose,kandi duharanire ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’Imfura,kuko ubupfura ni ubumarayika,turi kumwe.
Thanks.birashimishije.famille ya HE PAUL KAGAME ndayikunda cyane!!!!!!!!!!HE PAUL KAGAME ndamukunda cyane!!!!!!!!!!.ndasaba Imana ko umunsi umwe nazatumirwa gusangira Ibirori nk’ibi hamwe n’Abayobozi bacu.
Imana ikomeze ibane namwe iminsi yose.Murakoze.
Thanks.birashimishije.famille ya HE PAUL KAGAME ndayikunda cyane!!!!!!!!!!HE PAUL KAGAME ndamukunda cyane!!!!!!!!!!.ndasaba Imana ko umunsi umwe nazatumirwa gusangira Ibirori nk’ibi hamwe n’Abayobozi bacu.
Imana ikomeze ibane namwe iminsi yose.Murakoze.