Umunyamakuru yafotoye bimwe mu bihe byaranze Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye ku nshuro ya 16, guhera tariki 09 kugeza tariki 11 Werurwe 2019.


Nyakubahwa, mfite igitekerezo cy’uburyo twarushaho guteza imbere urwego rw’ubuvuzi

Nzakumbura ibi bihe byiza bya siporo ya mugitondo

Udusuhurize abavandimwe bo muri Kenya


Uyu ni Minisitiri w’ikoranabuhanga wacu, ni umwe muri ba minisitiri bato dufite

Wow, ndi gufata interineti ituruka muri izi modoka

Nizere ko nawe utibagiwe amazi yo kunywa

Njye ndabona twabigira gutya. Hoya reka tubigire gutya. Erega kurwanya ruswa mu bifi binini ntibyoroshye, ariko tuzabigeraho.

Nishimiye kwitabira uyu mwiherero. Honorable wowe umaze kwitabira umwiherero kangahe?

Ndabona umushinga natanze uri mu bizigirwa mu mwiherero. Byiza cyane


Nakubwiye ko turi mu bambere urampakanya

Ariko RSSB ishobora kubaka izindi nzu z’ubucuruzi. Minister yakwereka uburyo byakorwa

Akabeho ko mu Burusiya ndabona ntacyo kagutwaye

Burya Siporo n’imibereho myiza birahura cyane burya

Dore akazuba keza k’i Burasirazuba, karaye karigenda none dore ngako turahuye

Icyo navuga ni uko made in Rwanda ari cyo gisubizo

Mu Majyaruguru ubuhinzi biragenda. Ibirayi ni imari ikomeye iwacu.

Muvandimwe hari hashize igihe
Amafoto yafotowe na Muzogeye Plaisir
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nk’ubwo se ibyo bigambo mwanditse munsi ya buri foto....
ko bigaragara ko ari ibyo mwimajinnye atari ibyo abo bantu bavugaga cg batekerezaga byari bikenewe????