Abataramanye na Perezida Kagame mu ijoro ry’Ubunani bizihiwe (AMAFOTO)
Yanditswe na
KT Editorial
Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira iryo kuwa Mbere tariki 1 Mutarama 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta n’izigenga, kugira ngo abasangize ku mwaka mushya.
Ni ibirori byaranzwe ni kwirekura ku bakunda gucinya akadiho, nk’uko by’umwihariko Perezida Kagame yabibasabye ubwo yafunguraga ibi birori ku mugaragaro.
Mu uturirwa wa Kigali Convention Center hari hateraniye abarenga 500 batumiwe, hanaturikirikijwe ibishashi bizwi nka ’Fireworks’ bikoreshwa mu kwizihiza ibirori.
Dore amwe mu mafoto yaranze iri joro:

Perezida yasabye abitabiriye ibi birori kwirekura

Abenshi biganjemo urubyiruko nabo ntibamutengushye

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bafashe n’akanya ko kuzenguruka mu bari bitabiriye iki gitaramo babasuhuza

Hafatiwe ’Selfies’ zitagira uko zingana

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame banyuzagamo bakabyina nabo

Perezida Kagame yagerageje asuhuza benshi bashoka



Ibirori byabereye mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center

Babyinnye kugeza mu masaha yo mu rukerera

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ohereza igitekerezo
|
Kbsa byari byiza cyaneee, twahombye ko tutahabaye, ubutaha ntabwo azansinga pe nanjye nzaba mpari. Twifurije Perezida wa Repebulika y’U Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame na Madame we n’imfura cyaneee yampaye inka, tubifurije kuramba imyaka n’imyaka mubuzima buzira umuze kandi mboneyeho kubashimira mbikuye k’umutima uburyo twabanye neza mu mirimo bakorera igihugu cyacu. Imana ishobora byose izakomeze ibafashe muri byose
Njye ndababaye ko batantumiye kandi First Lady yampaye inka, mbese niwe dufitanye igihango. Sinamutetereza ndamwirahira yampaye inka
turabemera ni byiza
Dushima cyaneeeee uburyo president Paul Kagame aba hafi yabanyarwanda mu buryo bwose mboneyeho no gutangaza kumugararagaro ko ari wambere uyoboye neza bihwanye nuko umutima wajye ushaka, kbs atuyobora neza
Niba abantu bahoraga bishimye gutya!!It is fantastic.Imana nayo ihora yishimye nkuko tubisoma muli 1 Timote 1:11.Yaturemye ishaka ko natwe duhora twishimye.
Ariko kubera ko abantu nyamwinshi bakora ibyo imana itubuza,niyo mpamvu isi ifite ibibazo byinshi(intambara,sida,ubukene,ubusumbane,etc..)
Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 17:31,imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Bisome muli Imigani 2:21,22.Abantu bazarokoka,bazaba mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,abandi bajye kuba mu ijuru rishya dusoma muli uwo murongo.Bityo abantu bumvira imana kandi bakayishaka bashyizeho umwete,bazahora bishimye,badasaza kandi badapfa.Nkuko Bible ivuga ahantu henshi,abantu bakora ibyo imana itubuza,hamwe n’abibera mu byisi gusa ntibashake imana bakiriho,ntabwo bazaba muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Soma Abagalatiya 6:8.Tujye dukoresha ubuzima bwacu dushaka imana cyane.
NDUMVA BYARI UMUNYENGA!! TUNYOTEWE NO KUBONA MUZEHE WACU ABYINA, ASEKA,YISHIMYE ,TUMWIFURIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WUJE ISHYA N,IHIRWE MUBYO AKORA BYOSE!!!!!!!!!!