Zimwe mu mvugo zikoreshwa n’urubyiruko zaba zarakomotse he?

Mu rubyiruko hari imvugo nyinshi zikoreshwa ahanini n’urubyiruko, baganira bashaka kuzimiza cyangwa kuryoshya ikiganiro nk’abantu b’urungano.

Imvugo nk’izo na zo ziba zifite aho zavuye kuko usanga hari abazikura ku bahanzi, ku basobanura filime, ku mashuri aho biga, izo bihimbira bitewe n’ibihe bidasanzwe byabaye abantu bagasiga umugani cyangwa bagahimba imvugo iturutse ku bo byabayeho.

Hari n’izindi mvugo zaturutse ku byo bumva mu bitangazamakuru bitandukanye nka radio n’ahandi.

Zimwe muri izo mvugo ni nko :

Gukubitwa

Iyi ni imvugo ikoreshwa iyo umuntu agaragaza ko nta kigenda, yakennye cyangwa gahunda ze zitagenze neza. Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda Mico The best yagize icyo avuga kuri iyo mvugo ati “Hari umutipe wahoranaga ikarita ya buri hantu hamwinjiza ahabereye ibirori bikomeye hose nka Serena, Mariott n’andi mahoteli, kandi ni we wayikoreraga. Umunsi umwe ajya mu kirori ahantu hari abayobozi bakomeye nk’ibisanzwe ajya imbere, umwe mu bashinzwe umutekano aramukandagira, ku buryo yagumye aho ahagaze kugeza ibirori birangiye atanyeganyeze.”

Yakomeje agira ati “Ndi mu bantu bahuye na we bwa mbere ndamubaza nti ko uvuye mu birori nkaba mbona utameze neza? Na we ati ‘wapi nakubiswe’ nanjye mbibwira umujama wanjye wari muri showbiz na we atangira kujya abikoresha avuga umuntu wese wagiye muri gahunda ntizicemo.”

Gucanga irangi

Iyi ni imvugo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Canga irangi’ y’itsinda Active rikomeye mu muziki wo mu Rwanda rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo. Tizzo yabwiye Kigali Today ko iyo mvugo atari bo bayihimbye n’ubwo bayikoresheje mu ndirimbo yabo.

Abahanzi ni bamwe mu bumvikana bakoresha bene izo mvugo mu bihangano byabo bakagira n'uruhare mu gutuma zisakara
Abahanzi ni bamwe mu bumvikana bakoresha bene izo mvugo mu bihangano byabo bakagira n’uruhare mu gutuma zisakara

Yagize ati “Iyo ni imvugo isanzwe ikoreshwa n’urubyiruko. Twayikoresheje mu ndirimbo bivuga gukora ikintu cyiza, cyangwa iyo ushaka ko umuntu agukorera ikintu cyiza. Urugero nko kukwishyura ideni yari agufitiye, aba acanze irangi.”

Gukora umuti

Iyi mvugo irakoreshwa cyane n’abantu b’ingeri zitandukanye aho bayikoresha bavuga ko umuntu yakoze ikintu cyiza. Urugero umuhanzi ashobora gukora indirimbo igakundwa cyangwa ikaba nziza, ukumva abantu bavuga ngo wakoze umuti.

Ibi byaturutse ku bahoze ari abanyamakuru ba Radio Salus. Uwitwa Mutuyeyezu Oswald yagize ati “Buri munyeshuri wigaga itangazamakuru muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda yabaga afite ikiganiro yahawe gukora kandi bakagira ishyaka ryo kukiryoshya. Iyo rero wabaga wabikoze neza, abandi bakubwiraga ko wacugushije umuti ukawumena. Ibyo bikoreshwa iyo wacapye hanyuma ugasohora urupapuro muri ‘print’ kugira ngo umuti ufate, rusohore inyandiko igaragara cyangwa isa neza.”

Riderman, umwe mu baraperi bakomeye ba hano mu Rwanda bakunze kumvikana bakoresha bene ayo magambo mu ndirimbo ze, yabwiye Kigali Today ati “Ubusanzwe ntabwo wahita umenya aho izo mvugo zituruka neza gusa nyinshi ziva mu rubyiruko. Akenshi bagira imvugo bihariyeho ikagenda imenyekana bitewe n’abandi babisangiza, nta hantu h’umwihariko nkura izo mvugo gusa hari izo nihimbira nkazishyira mu ndirimbo.”

Icyucyi

Indi mvugo imaze igihe ikoreshwa n’urubyiruko bataka ubwiza bw’umukobwa ni icyucyi.

Umuhanzi Danny Vumbi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo hano mu Rwanda na we yagize icyo atangaza kuri izi mvugo, ati “Hari amagambo akomoka ku rurimi rw’ikinyarwanda. Urugero icyuki biva ku ijambo ubuki kandi ubuki buraryoha. Uburyohe bw’ubuki bugereranywa n’ubwiza bw’umukobwa.”

Yakomeje avuga ko mu bihangano bye nta mvugo yahimbye kugeza ubu gusa hari imvugo yakoresheje mu ba mbere mu mwaka wa 2000, ariko itaramenyekanye aho avuga ko iyo umuntu atwaye igihangano kitari icye akacyiyitirira mu mvugo izwi nko gushishura we abyita kuvana igikoba ku giti.

Ni mu gihe izindi mvugo zikoreshwa nko kutikoraho (kuba umuntu cyangwa ikintu kiri ku rwego rwo hejuru), kwifunga (kwambara neza), ubukaro(amafaranga) n’izindi nyinshi usanga nta muntu uzwi wazizanye bwa mbere, gusa zimenyekana biciye mu bantu batandukanye bakurikirwa cyane nk’abahanzi, abasobanura filime, abanyamakuru ndetse n’undi wese ukunzwe cyangwa uzwi cyane. Ayo magambo akenshi usanga akomoka ku itsinda runaka ry’urubyiruko, bakayakoresha baganira ku byo baziranyeho bashaka ko abandi batabimenya cyangwa baryoshya ibiganiro byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IKIRIYO, UMUTYPE, UMUJYAMA,GUSHWANA,GUTERETA,EH WANA ?

Salim yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka