Zambia: Bari mu cyunamo nyuma y’uko ifi itangaje yahimbwe ‘Mafish’ ipfuye

Nyuma y’urupfu rw’Ifi nini yavugwaho kuba itera amahirwe abanyeshuri igatuma batsinda mu bizamini byabo,ubu Abanya-Zambia benshi bari mu cyunamo.

Inkuru yanditswe na Fox News ivuga ko iyo fi bavugaga itera amahirwe, bakaba bari barayihimbye ’mafishy’, bisobanuye ‘ikintu kinini’, yasanzwe yapfiriye mu cyuzi yabaga giherereye muri Kaminuza ya Copperbelt (Copperbelt University ‘CBU’), Kaminuza ya kabiri nini muri Zambia.

Iyo bagereranyije bavuga ko iyo fi, yari imaze imyaka makumyabiri n’ibiri (22) ibayeho.muri iyo myaka yose, abanyeshuri bo muri iyo Kaminuza ya ‘CBU’ bizeraga ko ‘Mafish’ibazanira amahirwe yo gutsinda ibizamini, hakaba n’abavuga ko bagiraga umutuzo iyo bafashe iyo fi yiswe Mafish.

Umwe mu bayobozi b’abanyeshuri aho muri Kaminuza ya ‘CBU’ yavuze ko hagikorwa iperereza ku rupfu rw’iyo fi ku buryo kugeza ku itariki 9 iyi nkuru yandikwa, iyo fi yari itarashyingurwa.

Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza ya ‘CBU’ wababajwe n’urupfu rw’iyo fi yagize ati, “Kureba Mafish yoga byarankomezaga nkumva nduhutse mu mutima ndetse bikangabanyiriza umuhangayiko mu gihe cy’ibizamini.”

Hakainde Hitchirema, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia, yagize ati, “Nifatanyije n’abanyeshuri bo muri Kaminuza mu kababaro batewe n’urupfu rwa Mafish, yari ikimenyetso cya Kaminuza ya ‘CBU’ ”.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya CBU, bunamiye iyo fi bacana za buji, maze bazenguruka aho iyo fi yabaga mu cyuzi cyayo. Perezida wa Zambia Edgar Lungu na we yifatanyije n’abo banyeshuri ku itariki 8 Nzeri 2020.

Abinyujije kuri Facebook, Perezida Lungu yagize ati, “Hashize igihe kinini Mafish ari imwe mu muryango wa Kaminuza ya CBU…. Ndishimye ko abantu bakunamiye neza. Tuzagukumbura twese ,” Perezida yongeyeho amagambo yasubiragamo yavuzwe na Mahatma Gandhi, ati "Ubundi ugukomera kw’igihugu n’indangagaciro zacyo bishobora kureberwa ku buryo gifata inyamaswa."

Urupfu ry’iyo fi rwanavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, bakoresha ‘hashtag #Mafish’. Lawrence Kasonde, Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Copperbelt University yabwiye BBC ko iperereza ku cyishe iyo fi rigikomeje, kandi ko bateganya gushyiraho urwibutso rwayo muri iyo Kaminuza."

Videwo yashyizwe kuri Twitter igaragaza abanyeshuri bagahaze iruhande rw’icyo cyuzi, baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Zambia. Mu ijambo rya Minisitiri w’uburezi wo muri icyo gihugu Dr Brian Mushimba yavuze ko Perezida Lungu yiyemeje kongera gukora icyo cyuzi cya Mafishi neza, mu gihe iperereza rizaba rirangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka