Yategetse umukobwa bakundana kwiyandikaho izina rye ngo batazamumutwara

Umugabo wa mu Bwongereza witwa Martin Mitchell ufite imyaka 49 y’amavuko, yategetse umukobwa bakundana witwa Susane Payne, kwandikisha izina ry’uwo mugabo ku kuboko kwe ku buryo bidasibangana (tattoo) kugira ngo abantu bose bamenye ko ari uwe.

Yamutegetse kwandika izina rye ku kuboko
Yamutegetse kwandika izina rye ku kuboko

Payne avuga ko yamujyanye ku muntu ukora za tattoo umusaba kwandika amazina ye ku kuboko, ukora Tattoo aranga kuko iyo nyandiko yari nini cyane, nyuma amubwira ko agabanya ingano y’inyuguti ariko araryandika nyuma ahita amubwira ati, ‘Ubu noneho umuntu wese ashobora kumenya ko uri uwanjye’.

Ngo ntiyamwemereraga kwambara imyenda yahoranye cyangwa se imyenda y’imbere yambaraga bataratangira gukundana, nta n’ubwo yamwereraga kugaragaza amafoto ya mbere y’uko bakundana n’iyo yaba ari ay’umuryango we.

Nyuma y’uko afatirwa ibihano n’urukiko rwa ‘Cardiff Crown Court’, Payne yagize ati, “Mba numva yarantwaye ibintu byose”.

Urukiko rwabwiwe ko Mitchell yatangiye kugenzura uwo mukobwa bakundanaga guhera muri Kamena 2018, ubwo yamubuzaga no kuvugana n’uwo babyaranye ngo ajye ahura n’umwana we, akajya amubwira amagambo amwandikira.

Payne avuga ko imyitwarire y’uwo mugabo yagiye ihinduka uko iminsi yagendaga ishira bakundana, yashoboraga kuvuga ko agiye mu rugendo, nyuma agahita agaruka bitunguranye.

Abashinjacyaha bavuze ko uwahoze akundana na Payne na we yabonye ko hari ikintu gishobora kuba kitagenda akurikije amagambo yabaga ari mu butumwa bugufi yakiraga buvuye kwa Payne.

Payne avuga ko atari yemerewe kwambara cyangwa kwisiga ibyo ashaka keretse ibyo uwo mugabo yashakaga, bagiye nko muri resitora yahoraga asakuza ngo abakozi baho barebye umugore we.

Icyatumye bimenyekana ko uwo mugore ahohoterwa, ni uko umunsi umwe, uwo mugabo yamusohoye mu nzu amusunika ngo amuvire mu nzu, kuko ngo yarebye abagabo bari muri parikingi y’imodoka.

Umuturanyi abibonye yahamagaye polisi iraza iramutwara nyuma ashyikirizwa urukiko. Gusa ataragezwa mu rukiko yabwiye abapolisi, ati “Njyewe ndumva nta kintu kibi nakoze, namusunitse gato gusa”.

Akavuga ko ngo bari bameranye neza banifuza gusezerana. Ku bya tattoo akavuga ko ari umugore wabyishakiye, imyenda avuga ko ari umugore wumvaga atakiyishaka, ashaka kugura imishya, amafoto avuga ko ari umwanzuro bari bahuriyeho wo kuterekana amafoto ya kera.

Payne yagize ati “Ndumva binkomereye kongera kugaruka mu buzima busanzwe. Hari ibintu byinshi ntari nemerewe gukora, mba numva yarantwaye ibintu byose ku buryo nsigara ntimenya nanjye ubwanye”.

Ubu nubwo batakibana ariko Payne avuga ko ahorana ubwoba, cyane cyane iyo abonye umuntu urakaye, kuko iyo uwo mugabo yarakaraga byabaga biteye ubwoba cyane, kuko yarakaraga avuga ko byatewe n’uwo mugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka