Wari uzi ko umutobe wa karoti ufite akamaro kurusha kuzirya zitetse?

Umutobe wa Karoti uzwiho kuba utuma uruhu rumererwa neza, rugatoha, rukanasa neza, ni umuti w’umwimerere uvura zimwe mu ndwara z’uruhu cyane cyane urwo mu maso. Kubera ikitwa ‘bêta-carotène’ kiboneka muri karoti, bituma kunywa umutobe wazo birinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba.

Karoti zifite intungamubiri nyinshi zikenerwa mu buzima bw'umuntu
Karoti zifite intungamubiri nyinshi zikenerwa mu buzima bw’umuntu

Umutobe wa karoti kandi nk’uko bivugwa ku rubuga https://positivr.fr, ni mwiza cyane ku buzima bw’amaso.

Karoti si ikiribwa cy’ibitangaza, ku buryo cyafasha umuntu kubona mu gihe atangiye guhuma, kimwe n’uko Vitamine A iboneka muri karoti itatuma umuntu ahagarika kwambara amadarubindi, ahubwo umutobe uwo mutobe ufasha mu gihe umuntu afite ikibazo cyo kutabona iyo hijimye cyangwa hari urumuri rudahagije.

Umutobe wa karoti kandi ukumira indwara y’ishaza ifata amaso, ikandi ugira akamaro gakomeye mu mubiri w’umuntu mu guhangana n’impinduka, nko mu gihe umuntu yumva ananiwe cyane, wongera za vitamine mu mubiri.

Uwo mutobe ni mwiza cyane ku maraso, uyagabanyamo icyitwa ‘acide urique’. Umutobe wa karoti kandi uvura ibisebe bikunze kujya ku gifu. Ubutare buboneka muri uwo mutobe ni (potassium, calcium, magnésium, phosphore, zinc, sodium, manganèse, fer, cuivre, sélénium, etc.) zinjira mu maraso mu buryo bworoshye, bitandukanye no kurya imboga.

Umutobe wa karoti ufasha umubiri w’umuntu kurwanya za ‘infections’ cyane cyane izifata mu myanya y’ubuhumekero, ni mwiza kandi ku buzima bw’amenyo. Kunywa ikirahuri cya ‘santilitiro’ makumyabiri (20cl) cy’umutobe wa karoti ku munsi, bifasha kubona 6% bya ‘calcium’ ikenewe ku munsi, iyo calcium igira akamaro mu gukomeza amagufa n’amenyo.

Umutobe wa karoti kandi wigiramo vitamine K, ituma ‘calcium’ yinjira mu mubiri mu buryo bworoshye.

Uwo mutobe kandi ni mwiza cyane ku bagore batwite kuko wigiramo ibyitwa ‘acide folique’ bituma umwana uri mu nda akura neza, kandi na nyuma yo kubyara uwo mutobe wongera ubwiza bw’amashereka.

Nubwo umutobe wa karoti ufite akamaro kenshi, ariko si byiza kuwunywa ku buryo bukabije, kuko wigiramo isukari, bityo ibyiza ngo ni ukuwunywa kenshi ariko ku buryo budakabije.

Ushobora kandi kuvangwa n’ibindi bintu nk’indimu, tangawizi, inanasi, cyangwa se umuntu akawusimburanya n’uwa ‘concombre’, inyanya cyangwa epinari bizana intungamubiri ziyongera ku zituruka mu mutobe wa karoti.

Ku rubuga https://www.santemagazine.fr, bavuga ko kunywa umutobe wa karoti nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na ‘Medical News Today’ bifasha mu kurwanya kanseri y’igifu.

Kubera ukuntu ukungahaye ku byitwa ‘caroténoïdes’ ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, gusa ibyiza ni ukwirinda kuwunywa ku buryo bw’umurengera.

Umutobe wa karoti kandi ukungahaye cyane kuri vitamine C, ibyo bigatuma ufasha abantu barwara indwara zo mu buhumekero zihoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twashobora gukora umutobe wa karori gute?

Chadrack yanditse ku itariki ya: 14-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka