Wari uzi ko umuceri ukorwamo amata afasha abana gukura neza?

Ubusanzwe amata akoze mu bimera ntamenyerewe cyane cyane mu muryango nyarwanda. Kugeza ubu, usibye amata akomoka ku matungo by’umwihariko ay’inka, afite agaciro kanini haba ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse no mu muco wabo, amaze kumenyekana ariko nabwo adakunzwe na benshi ni amata ya Soya.

Habaho kandi n’amata agurwa akoze nk’ifu na yo akaba akozwe akenshi n’uruvange rw’amata y’inka yumishijwe akavangwa n’ibindi bituma abikwa igihe kirekire.

Hari andi mata abantu benshi bashobora kuba batazi nyamara na yo akaba amata akomoka ku bimera. Ayo ni amata y’umuceri.

Uko amata y’umuceri ategurwa

Amata y’umuceri ashobora gutegurwa mu buryo bubiri:

1. Gukoresha umuceri udatetse (mubisi):

• Kuwinika mu mazi ahwanye n’igipimo cy’umuceri (urugero, niba ugiye gukoresha agakombe kamwe k’umuceri urapima amazi muri ako gakombe), upfundikire neza umaremo amasaha 12.

• Kuwukura muri ya mazi winitswemo, ukawusya mu kamashini kabigenewe (Blender/mixeur), ushyizemo andi mazi mashyashya kandi asukuye (atetse cyangwa yatunganyirijwe mu ruganda).

• Kuyungurura mu kayungirizo gafite utwenge duto cyane cyangwa mu gatambaro kagenewe kuyungurura amata akoze mu bimera.

2. Uburyo bwa kabiri ni ugukoresha umuceri utetse

• Kwinika umuceri mu mazi mu gihe cy’amasaha 24
• Kuwukura muri ayo mazi
• Kuwuteka ukabira hanyuma ugatereka iminota 15
• Kuwusya no kuyungurura n’akayungirizo cyangwa agatambaro kabigenewe.

Ibikatsi na byo bifite umumaro

Ibikatsi ntibijugunywa kuko bishobora gukorwamo amandazi, umugati, n’ibindi.

Ikindi, ibikatsi ushobora kubyanika bikaba ifu wajya wifashisha uvanga n’amazi ukabiha umwana warwaye impiswi, ni umuti wayo w’umwimerere.

Icyitonderwa: Ibirungo bituma amata y’umuceri agira uburyohe runaka biterwa n’umuntu uko abishaka. Ushobora kuyanywa ntacyo wongeyemo cyangwa se ugashyiramo vanille (vaniye) n’ibindi.

Ibyiza aya mata arusha ayandi:

 Hari amata ashobora gutera umubiri ubwivumbure nk’ay’inka, n’aya soya. Amata y’umuceri yo rero, ashobora gukoreshwa na bose ndetse n’abagira ubwivumbure ku mata y’inka cyangwa ay’andi matungo nk’ihene, ndetse n’aya soya.

 Aya mata ntagira cholesterol, nta binure kuko mu gakombe kayo habamo garama 1 gusa y’amavuta.

 Akungahaye kuri manganeze na seleniyumu kurenza andi mata yose, kandi iyi ni imyunyungugu ya mbere mu gufasha umubiri gusohora imyanda no kuwurinda indwara ziterwa na mikorobe.

 Hejuru ya 80% by’ibigize aya mata ni amazi.

Hari ibyo amata y’umuceri anengwa

 Amata y’umuceri agira isukari yakirwa n’umubiri mu buryo bworoshye kandi bwihuse ku buryo ashobora kutaba meza ku bantu barwaye cyangwa bafite ibyago byinshi byo kurwara diyabete

 Kimwe n’andi mata akomoka ku bimera, amata y’umuceri ashobora gutuma habaho ibibazo bitewe n’imirire ituzuye (déséquilibres alimentaires). Bitandukanye n’amata y’inka, aya mata y’umuceri akennye cyane kuri za poroteyine n’umunyu wa kalisiyumu (protéines et de calcium).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza nonese ko twabonye akamaro kamata yumuceri nuburyo atunganywa ,knd ko ubusanzwe amata yinka yakwifashishwa nko mugikoma cg se icyayi ese byashoboka ko umaze kuyatunganya nayo wayakoramo agacyayi ? cg se wenda ukaba wayasuka mugikoma mutubwire murakoze cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka