Wari uzi ko ‘Turmeric’ yongerera umuntu icyizere cyo kubaho?

Turmeric/Curcuma cyangwa ikinzari, ni ikirungo cy’ifu ikorwa mu mizi y’ikimera gikomoka muri Aziya, kiba gifite ibara ry’umuhondo, kiri mu muryango umwe na tangawizi.

Ubusanzwe turmeric ikoreshwa nk’ikirungo cyangwa se indyoshya ndyo, ariko ibiyigize biyiha ubushobozi bwo kugirira akamaro kanini ubuzima bwa muntu.

Iki kirungo cya Turmeric/ Curcuma gifite akamaro kenshi harimo n’ibijyanye n’ubwiza, ariko tugiye kwibanda ku birebana no kurinda ndetse no kuvura indwara.

1. Kurwanya ubwivumbure bw’umubiri: Ubushakashatsi bwagaragaje ko turmeric ibuza ikorwa rya histamine, ishobora gutera uduheri ku mubiri ndetse no kubyimbirwa byatewe n’ubwivumbure. Ifasha kandi mu korohereza abarwayi ba asima.

2. Ni cyiza ku ruhu: Abavuzi gakondo bo ku mugabane wa Aziya cyane cyane abahinde, bakunze kugikoresha mu kuvura ibishishi n’ibindi biheri byo ku ruhu. Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko curcumin iri muri iki kirungo ifasha mu kubivura.

3. Kongera icyizere cyo kubaho: Hari inyigo yakozwe itangazwa muri 2004 yerekana ko muri turmeric harimo tetrahydrocurcumin, ituruka kuri curcumin, ishobora gutuma icyizere cy’ubuzima cyiyongeraho 12%, kubera ko ifasha mu gusohora imyanda y’uburozi mu mubiri w’umuntu, bityo bikamurinda indwara zitandura nka kanseri.

4. Kurwanya rubagimpande n’indwara zinyuranye z’imitsi: Ubushakashatsi bwakozwe mu 2006 bwagaragaje ko turmeric ifite ubushobozi bwo kuvura indwara zifata mu ngingo harimo rubagimpande, indwara z’imitsi na goute. Ngo ni byiza kunywa amazi ashyushye arimo iki kirungo cya turmeric mu gitondo.

5. Kurwanya kanseri: Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko turmeric yifitemo ubushobozi bwo gutandukanya uturemangingo twiza n’udutera kanseri, igatuma habaho kwishwanyaguza kwa twa tundi tubi, dutera kanseri. Yifitemo kandi n’ibindi binyabutabire bibuza ikorwa rya nitrosamine na aflatoxin, byose bizwiho gutera kanseri.

6. Ubuzima bwiza bw ’umutima: Ubushakashatsi bwakozwe muri gashyantare 2008 bwerekanye ko curcumin iboneka muri turmeric irinda umutima kubyimbirwa mu buryo budasanzwe, ikanabuza umuvuduko udasanzwe, n’izindi ndwara z’umutima zinyuranye.

7. Kurwanya H.Pylori: Turmeric iza ku mwanya wa mbere mu bimera birwanya Helicobacter pylori, izwiho gutera ibisebe mu gifu na kanseri y’igifu.

8. Indwara yo kwibagirwa: Iyi ndwara yitwa Alzheimer, ikunze kwibasira abageze mu zabukuru, ku buryo uyirwaye aba ashobora no kwibagirwa aho ataha, uwo bashakanye cyangwa abana yibyariye. Ubushakashatsi bwerekanye ko mu buhinde aho icyinzari kitajya kibura ku ifunguro, abasaza baho badapfa kurwara iyi ndwara, n’ubwo ubushakashatsi bugikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri mumbariremumfashe pee iyi product wayikurahe.. inagura angahe

Venuste yanditse ku itariki ya: 10-01-2024  →  Musubize

Kuva Muntu yabaho,ntako batagize ngo bashake ikintu cyatuma tudasaza cyangwa ngo dupfe.Ariko byaranze.Byerekana ko Muntu,nubwo afite ubwenge buhambaye,bugira aho bugarukira.Gusa tujye twibuka ko imana yaturemye yenda guhindura ibintu.Izaha ubuzima bw’iteka abantu birinda gukora ibyo itubuza nkuko ijambo ryayo rivuga.Ariko izakura mu isi abakora ibyo itubuza.Uwo niwo muti rukumbi w’indwara n’urupfu.

gakuba yanditse ku itariki ya: 16-03-2023  →  Musubize

Murakoze cyane ese ikoreshwa ite ?no kuruha rugero ?Nukuvuga wayikoresha muyahe mafunguro,ingana ite? murakoze

Jean yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka