Wari uzi ko Imbuto z’ipapayi zifasha mu kurwanya inzoka zo mu nda? Sobanukirwa ibyiza by’ipapayi

Ipapayi ni urubuto ruryoha ku bantu benshi, ariko si ukuryoha gusa, ahubwo ni n’urubuto rwiza ku buzima bw’abantu kuko rukize ku ntungamubiri.

Ni urubuto usangamo ubutare bwa fibres, calcium, phosphore, fer, papaïne ,thiamine, niacine, n’izindi vitamine. Ibyo byose bituma amara akora neza ndetse n’umubiri muri rusange ugakora neza. Nk’uko tubikesha urubuga www.objectifsante.mu , kurya urwo rubuto bifite akamaro kanini.

1. Ipayayi ni isoko nziza y’ubutare butandukanye ndetse na za vitamine

Ipapayi ikungahaye kuri vitamine A, vitamine C na B, ndetse na magnésium. Vitamine A na C zikize ku byitwa antioxydants , ibyo bivuze ko ipapayi yabaganya indwara nyinshi nka za kanseri n’indwara z’umutima.

2. Ipapayi igabanya ingano y’ibinure mu mubiri

Ipapayi ibuza ibinure gufata ku mitsi itembereza amaraso, ibyo bigatuma habaho itembera ryiza ry’amaraso, bikarinda ibibazo byo gufatwa n’indwara y’umutima bitunguranye cyangwa no guturika imitsi yo mu mutwe.

3. Ipapayi ituma igogora rigenda neza kuko igira fibres nyinshi

Kugira ngo amara akore neza, ndetse umuntu anirinde impatwe (constipation), ni ngombwa ko arya ibintu bikize kuri fibres. Ipapaye ni nziza mu gukemura ibyo bibazo kuko ikungahaye kuri fibres.

4. Ipapayi irinda kubyimbirwa kubera za ‘enzymes’ zihariye igira

Ipapayi igira ibyitwa enzymes zihariye ari zo ‘chymopapaïne na papaïne’, izo zifasha umubiri kwinjiza za poroteyine bikawufasha mu kutabyimbirwa.

5. Ipapayi yongerera umubiri ubudahangarwa

Vitamine A na C ziba mu ipapayi zongerera umubiri imbaraga ndetse n’ubudahangarwa, bityo bikawufasha kurwanya indwara zimwe na zimwe.

6. Ipapayi yafasha mu kurwanya kanseri

Ipapayi igira ibyitwa antioxydants byinshi bituma yafasha mu kurwanya kanseri. Ipapayi iri kumwe n’icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert), yagabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo.Ipapayi kandi irwanya kanseri y’amaraso ndetse na kanseri y’urura runini.

7. Ipapayi irinda ubuhumyi

Kubera ibyitwa ‘bêta-carotène’ na Vitamine A biba mu ipapayi bifasha umuntu kureba neza kandi bikamurinda ubuhumyi .Ubushakashatsi bwatangajwe muri ‘Archives of Ophtalmology’ bwagaragaje ko kurya imbuto byarinda ubuhumyi buzanwa no gusaza. Kugira ngo umuntu abwirinde, akaba agomba kurya ubwoko butatu bw’imbuto nibura, muri izo eshatu rero, umuntu yagombye gushyiramo ipapayi kubera intungamubiri ifite.

8. Ipapayi irinda amaraso kwipfundika mu mitsi

Iyo amaraso yipfunditse mu mitsi, abuza amaraso gutembera uko bikwiye. Hari ubwo ayo maraso yipfunditse mu mitsi akora utuntu tumeze nk’utubuye, tukaba twagenda tukagera ku mutima cyangwa ku bwonko, bikaba byatuma umuntu aturika imitsi yo mu mutwe.

9. Ipapayi igabanya umuhangayiko (stress)

Ipapayi igira uburyohe ku bayikunda ariko uyiriye yumva yijuse kandi aguwe neza . Ikindi kandi Vitamine C iba mu ipapayi igabanya umuhangayiko umuntu akagubwa neza.

10. Ipapayi ni nziza ku ruhu rw’umuntu

Ipapayi yifashishwa mu gukora amavuta n’amasabune by’ubwiza, cyane cyane mu mavuta y’umusatsi. Vitamine E na bêta-carotène biba mu ipapayi birinda uruhu kwangirika, bikarurinda.

Imbuto z’ipapayi na zo zigira akamaro

Imbuto z’ipapayi ziba zifitemo ibyitwa ‘lipides’ na Poroteyine, zikagira ‘Calcium’ nyinshi , ‘magnesium’ ndetse na ‘phosphore’.

Imbuto z’ipapayi zifasha mu kurwanya inzoka zo mu nda. Kimwe n’ipapayi ubwayo, imbuto zayo na zo zishobora kurwanya kanseri zimwe na zimwe . Imbuto z’ipapayi zishobora kuribwa zonyine cyangwa zikavangwa n’ibindi byo kurya.

Nubwo kurya ipapayi ari ingirakamaro, ni ngombwa ko abantu bamenya ko hari abatemerewe kurya ipapayi.

Nk’uko tubikesha food.ndtv.com , nubwo ipapayi ari urubuto rwiza, ariko hari ibindi bibazo rushobora gutera.

1. Ipapayi si nziza ku bagore batwite

Abahanga benshi mu by’ubuzima, bagira abagore batwite inama yo kutarya amapapayi, kuko ashobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda.Kuko ipapayi igira ibyitwa ‘latex’ bishobora gutuma umubyeyi agira ibise imburagihe. Ibyitwa ‘papain’ biba mu ipapayi bishobora kwangiza ibintu bimwe na bimwe mu mubiri kandi bikenewe mu mikurire y’umwana uri mu nda.

2. Hari ubwo ipapayi ishobora gutera ibibazo by’igogora

Ipapayi ikize kuri fibres cyane ibyo bikaba ari byiza ku bantu bakunda guhura n’ikibazo cy’impatwe, ariko kuyirya kenshi, bishobora gutuma umuntu agira ikibazo mu gifu. Ikindi kibi kurushaho, ni uko mu gishishwa cy’ipapayi habamo latex nyinshi ishobora gutuma igifu kimererwa nabi ntigishobore gukora akazi kacyo neza.

3. Ipapayi ntijyana n’imiti imwe n’imwe

Nk’uko tubikesha ikigo cyitwa US National Library of Medicine, hari imiti umurwayi aba afata akaba atemerewe kurya ipapayi, kuko bishobora kumuviramo ibindi bibazo.

4. Ipapayi igabanya isukari mu maraso ku buryo bugaragara

Ipapayi ishobora kugabanya isukari mu maraso ku buryo bukabije, ibyo bikaba byatera ibibazo ku bantu barware diyabete. Ni yo mpamvu ari byiza ko abantu bari ku miti ya diyabete bajya babanza kubaza muganga niba bashobora kurya ipapayi.

5. Ipapayi ishobora gutera ingaruka zirimo gufuruta n’ibindi (allergies)

Icyitwa ‘papain’ kiba mu ipapayi gishobora gutuma umuntu agira ingaruka zirimo kubyimbirwa, kubabara umutwe, gufuruta, kwishimagura.

6. Ipapayi ishobora gutuma umuntu agira ibibazo byo guhumeka

Icyitwa ‘Papain’ kiba mu ipapayi gishobora gutera ibibazo by’ubuhumekero harimo na Asima, kubura umwuka n’ibindi.

Kugira ngo umuntu yirinde ibibazo by’ubuzima biterwa n’ipapayi, ibyiza ni ukwirinda kurya ipapayi nyinshi. Mu gihe umuntu afite indwara runaka, agomba kubaza umuganga urugero rw’ipapayi adakwiye kurenza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MURAHO NEZA?
NIFUZAGA KUBABAZA UKUNTU UMUNTU YAMENYA UBWOKO BW’IPAPAYI NZIZA IRYOHA

IKINDI NIFUZAGA KUBABAZA NIMBA IPAPAYI Y’INGORE N’INGABO UZITANDUKANYA IYO ZIKIRI INGEMWE.

IKINDI NIFUZAGA KUBABAZA UKO IPAPAYI ZIBANGURIRWA.
MURAKOZE
0788554381.

Jean de Dieu BIMENYIMANA yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Ncaka gusubiza uwabajije uburyo nabona imbuto z’ipapayi, ncuti yanjye ntibigoye nagato nawe ubwawe urazitegurira,wowe uzayigure numare kuyirya ziriya mbuto uzazironge neza uzanike nizimara kuma uzazinaze nizimera uzashake ukuntu wabona uduhoho ushyiremo itaka ubundi nizimara nka 3 semaine nyuma yo kumera uzazishyire mubihoho ubundi uziteho kugeza igihe ubona zikwiye guterwa,ndi umuhinzi wazo Kandi ni njyewe witegurira ingemwe,nubishaka uzamvugishe, whatsapp number ni 0789132833

Sylvain Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Mwaramutse,
mbshimiye iki kigisho cyiza cyane kitubwiye akamaro cg se ibyiza ndetse n’aho tudakwiriye gukoresha ipapayi.
Mfite ikibazo nshaka ko mwansobanurira.mutubwiye ko ipapayi igabanya cyane isukari mumubiri kandi ko kubantu barwaye Diabete bakagombye kuyirya babanje kubaza muganga;nonese byashoboka ko umurwayi wa Diabete yarya ipapayi imiti ahabwa na Muganga akayihagarika aramutse abonye ipapayi ya mugitondo na nimugoroba?

murakoze ko mugiye kumfasha biruseho.

Sehorana Jean Denis yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Nifuza guhinga ipapayi twabona imbuto nziza dute? mudufashe

Felicien yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

mukarere ka nyabihu zirahaba

anas yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka