Wari uzi ko igisura gishobora kongerera umubyeyi amashereka?

Iyo umubyeyi amaze kubyara, usanga ahangayikishijwe no kubona amashereka kugira ngo umwana abashe kubona ibimutunga cyane cyane ko amabwiriza y’ubuzima avuga ko umwana atungwa n’amashereka gusa mu mezi atandatu ya mbere.

Ku bw’ibyo, usanga umubyeyi hari amafunguro yitaho cyane kugira ngo amwongerere amashereka. Hari impamvu zishobora gutuma umubyeyi abura amashereka, igisura kikaba ari bumwe mu bwoko bw’imboga zongera amashereka.
Icyakora hari izindi mpamvu zituruka ku mubyeyi ubwe, n’izituruka ku mwana zitera kubura kw’amashereka.

Inkuru dukesha www.dispensaire.ca iravuga ko mu mpamvu zituruka ku mubyeyi harimo umuhanganyiko (stress), gutandukana k’umwana n’umubyeyi urugero nk’igihe umubyeyi asubiye mu kazi nyuma y’ikiruhuko cyo kubyara, imisemburo itaringaniye, gusama, imiterere y’amabere ifatwa nk’ubusembwa aho usanga amabere ateye nk’areba hasi kandi asa nk’ananutse cyane, imirire idakwiye ( gufata ibitera imbaraga biri munsi ya kalori 1500 ku munsi), n’ibindi.

Mu mpamvu zituruka ku mwana harimo gukoresha bibero no guhabwa andi mafunguro atunganyirizwa mu nganda. Umwana ashobora kwanga ibere bitewe n’uko amashereka yamubanye menshi bigatuma agera aho akivumbura akabura, umwana ugira ibitotsi byinshi, kumara umwanya munini atonka, umwana wonkana intege nke bishobora guturuka ku burwayi nka jaunisse na trisomie21 cyangwa se bigaterwa no kuvuka adashyitse.

Kugira ngo amashereka yiyongere n’uko habaho gukosora impamvu yateye kubura amashereka mu gihe bishoboka.

Bimwe mu byongera amashereka bijyanye n’imirire harimo n’igisura bitewe n’ibikigize nk’uko uwize ibijyanye n’imirire witwa Kamanzi Private abisobanura, ati: “Kubera ririya bara ryacyo ry’icyatsi kibisi, kigira phytoestrogens zifasha mu kuringaniza umusemburo wa Estrogens mu mubiri w’umugore ufite akamaro kanini mu buzima bwe bw’imyororokere harimo no gukora amashereka ufatanyije n’umusemburo wa prolactine.”

Umubyeyi twaganiriye na we yemeza ko igisura cyamufashije kubona amashereka. Ati “Nkimara kubyara, umwana yagize ikibazo bituma bamujyana kumwitaho, tumara amasaha tutarabonana ahabwa amata, aho bamuzaniye ngiye kumwonsa mbura amashereka biba ngombwa ko nkoresha igisura n’igikukuru bari bandangiye. Nakoresheje akayiko kamwe mu gitondo na nimugoroba kuva ubwo kugeza n’ubu amezi arindwi arashize nta kibazo ndagira cy’amashereka.”

Kamanzi Private asobanura ko igisura kitihagije mu gukemura ikibazo cy’amashereka make. Urubuga rwa internet www.umutihealth.com ruvuga ko hari ibindi byongera amashereka.

Muri byo, amazi aza ku isonga byibuze ibirahuri umunani ku munsi, ibinyampeke ariko bikaba bitaratunganyirijwe mu nganda (cereales complets), tungurusumu, karoti, ubunyobwa, sesame na Tangawizi.

Igisura ni ikimera gifite inkomoko ku mugabane wa Aziya. Kizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Stinging nettle’ cyangwa ‘urtica dioica’. Gikunda kumera ahantu hakonje, mu Rwanda kikaba kiboneka mu bice byegereye ibirunga.

Ubusanzwe igisura kivamo imboga ziryoshye kikanavura uburwayi butandukanye.
Icyakora abantu benshi batinya icyo kimera kuko akenshi iyo kigukozeho kikujomba kikanakubaba, ku buryo ugira ububabare bwinshi ku mubiri.

Icyakora abagitunganya baragisoroma, bakagikoramo imboga ari kibisi, cyangwa bakacyumisha bakagikoramo ifu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka