Wari uzi ko ibihumyo bifasha guhangana n’indwara y’agahinda gakabije?

Ibihumyo biba mu itsinda ry’ibimera, ariko ntibikora ikizwi nka ‘photosynthèse’ ari na yo mpamvu bitagira ibara ry’icyatsi muri byo, bikagira ibara ry’umweru.

Kurya ibihumyo bishobora gufasha mu kugabanya ibyago byo kurwara depression, indwara y’agahinda gakabije nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Ibihumyo bisanzwe bizwiho ubushobozi bwo kurinda indwara nka kanseri n’izifata ubuzima bwo mu mutwe, ariko ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Amerika yitwa Penn State College of Medicine, byagaragaje ko iki kiribwa gitangaje kibasha no gutuma ubuzima bw’imitekerereze bugenda neza.

Abashakashatsi b’iyi Kaminuza bashingiye ku mibare ijyanye n’ubushakashatsi ku mirire n’ubuzima bwo mu mutwe, bwakorewe ku Banyamerika bakuze 24,000 hagati y’umwaka wa 2005 na 2016, basanze abantu baryaga ibihumyo kurusha abandi bagira ibyago bike cyane byo kurwara depression kurusha abatarabiryaga.

Mu bisobanuro batanze, bavuze ko ibi biterwa n’intungamubiri ibihumyo bihatse, zirimo nk’izo bita ‘ergothioneine’ ifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri gusaza no kwangirika (antioxidant).

Ibiribwa biri muri iki cyiciro cy’ibirinda uturemangingo gusaza (antioxidants), byagaragaye kandi ko bifasha mu kurwanya izindi ndwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe, nka schizophrénie, depression izwi nka trouble bipolaire.

Mu bihumyo kandi dusangamo intungamubiri zikurikira:
• Sodium
• Vitamin B zinyuranye nka riboflavin, folate, thiamin, pantothenic acid, na niacin.
• Vitamin D
• Selenium, potassium, Cuivre (umuringa), Fer (ubutare), na phosphore.
• Fibre zizwi nka beta-glucans.
• Choline, ifasha mu bitotsi, imikorere y’imikaya, kwiga no kwibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka