Wari uzi ko habaho ibiribwa n’ibinyobwa byongera amahirwe yo kubyara impanga?

Nubwo hari abantu batinya kuba babyara impanga, bakavuga ko ngo kuzitaho bivuna cyane, hari abandi bo baba biteguye gukora icyo ari cyo cyose byaba bisaba kugira ngo babone umunezero wikubye kenshi wo kubyara impanga. Byagaragaye ko hari ibiribwa runaka byakongera amahirwe yo gutwita impanga.

Abakunda impanga ngo hari uko babigenza bakongera mahirwe ya kuzibyara
Abakunda impanga ngo hari uko babigenza bakongera mahirwe ya kuzibyara

Hari ibintu bigira uruhare mu gutuma umuntu yabyara impanga, muri byo harimo ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye, nk’uko rubuga https://supersparents.fr rubisobanura.

1. Muri byo harimo ibijumba

Ibijumba byaba byifitemo imisemburo ijya kumera nka ‘œstrogènes’cyangwa se ikitwa ‘Insuline like Growth Factor (IGF)’, uwo musemburo utuma intanga z’umugore zikura vuba, ugira n’uruhare mu mikorere y’ukwezi k’umugore.

Ibyo ngo binagaragazwa n’uko mu bihugu by’Afurika bifite abaturage bakunda kurya ibijumba haba umubare munini w’ababyeyi babyara impanga kurusha mu bihugu bidakunda kurya ibijumba.

2. Ibikomoka ku mata

Amata n’ibiyakomokaho nabyo ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma umubyeyi yasama impanga, kuko nayo kimwe n’ibijumba yigiramo umusemburo wa ‘Insuline like Growth Factor (IGF)’ wongera amahirwe yo kubyara impanga, kuko wihutisha gukura cyangwa guhisha kw’intanga z’umugore.

3. Vitamine B9

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore babura za vitamine, baba bafite amahirwe makeya yo kubyara impanga ugereranyije n’abandi. Bityo rero ngo gufata vitamine B9 (acide folique) mbere yo gusama byakongerera umuntu amahirwe yo kubyara impanga.

4. Ibikoro

Ku rubuga https://parenting.firstcry.com, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bwoko bwitwa ‘Yoruba’ bwo muri Nigeria, bigaragara ko ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, nyuma biza kugaragara ko biterwa n’uko barya ibikoro byinshi. Ibikoro ni isoko ikomeye y’ibyitwa ‘progesterone’ na ‘phytoestrogens’, bigira uruhare mu gushya kw’intanga z’umugore, niyo mpamvu byemejwe ko impamvu ituma ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, ari uko indyo yabo iba yiganjemo ibikoro.

5. Umuzi w’ikimera kitwa ‘Maca’

Icyo kimera gifasha abagabo ndetse n’abagore bafite ibibazo bijyanye n’uburumbuke. Ikindi umuzi w’ikimera cya maca ukoreshwa n’ababyeyi bifuza gusama inda z’impanga kuko wongera uburumbuke. Umuzi wa wacyo ushobora kuribwa ari mubisi, wumishije cyangwa se ugakoreshwa ari ifu.

Nubwo hari ibyo biribwa bivugwaho kuba byakongera amahirwe yo kubyara impanga, hari n’ibindi byongera amahirwe yo kubyara impanga muri ibyo harimo uruhererekane rwo mu muryango.

Uruhererekane rwo mu muryango (hérédité)

Kuba umuntu uvuka mu muryango urimo impanga aba afite amahirwe yo kuzibyara nawe. Umugore uvuka ari impanga, aba afite 95 % by’amahirwe yo kuzibyara nawe.

Umubare w’imbyaro

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko umugore abyara abana benshi, ni ko bimwongerera amahirwe yo kubyara impanga.

Ikigero cy’umubyeyi cyangwa se imyaka afite

Uko umubyeyi agenda azamuka mu myaka ni ko mu mubiri we hakorwa imisemburo myinshi ituma intanga ze zishya cyangwa se zikura vuba, ibyo bikaba byatuma abyara impanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka