Wari uzi ko gusiga verini ku nzara byagutera kanseri cyangwa ubugumba?

Irangi risigwa ku nzara bita “vernis à ongles” mu gifaransa cyangwa “nail polish” mu cyongereza, ni umurimbo ukundwa n’abagore n’abakobwa batari bake hirya no hino ku isi, ariko Kigali Today yifuje kumenya niba nta ngaruka mbi rigira ku buzima bw’abaryisiga cyangwa se abakora umwuga wo gusiga inzara.

Ku rubuga www.passeportsante.net, bavuga ko irangi ryagenewe gusigwa ku nzara rishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, bitewe n’uko amenshi muri ayo marangi aba yifitemo ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abantu.

Mu ngaruka zaterwa no gusiga irangi ku nzara, harimo kuba ryatera indwara zo mu buhumekero nka asima, ndetse na kanseri y’ibere. Ikinyabutabire cyitwa ‘le dibcétylphtalae’, kiboneka muri za ‘verini’ nyinshi kibangamira cyane ikwirakwira ry’imisemburo mu mubiri.

Hari kandi n’ikinyabutabire cyitwa ‘toluène’ kibangamira imikorere y’imitsi y’umuntu, hakaba n’ikinyabutabire cyitwa ‘formaldehyde’ gitera kanseri ndetse n’icyitwa ‘xylène’. Ibyo binyabutabire byose rero iyo biri kumwe bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Ku rubuga www.passeportsante.net , bagira abantu inama ko mu gihe bahitamo verini zo gusiga ku nzara, bajya babanza kureba niba zarakozwe hifashishijwe amazi (vernis à ongles à base d’eau), cyangwa bigaragara ko hatarimo bya binyabutabire bine byavuzwe haruguru .

Ibyo bigaragarira ku byanditswe ku gacupa ka verini inyuma, ni ukuvuga ko umuntu yagombye kubanza agasoma ku gacupa ibigize verini mbere yo kuyishyira ku nzara.

Kuri urwo rubuga baburira abantu bakoresha verini zifite ikirango cya ‘Dior’ ko zizwiho kuba zifitemo ibyo binyabutabire byangiza ubuzima bw’abantu.

Ku rubuga www.medindia.net, bo bavuga ko kuri ibyo binyabutabire byangiza ubuzima bw’abantu biba muri za verini zimwe na zimwe, hiyongeraho ko ibindi biboneka mu miti bakoresha bahanagura verini ku nzara ndetse n’iyo bashyiraho iyo bamaze gusiga inzara verini kugira ngo yumuke vuba.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko ibibazo abantu bakora akazi ko gusiga verini ku nzara kimwe n’abayisigwa ubwabo, bahura na byo ari uko bitangira byoroshye, nyuma bikaba bishobora kugera ku bibazo bikomeye.

Bishobora gutangira ari ugufuruta ku ruhu, isesemi, nyuma bikaza kugera aho umuntu agira ibibazo byo guhumeka, ibijyanye n’imyororokere (ubugumba), cyangwa na kanseri.

Ku rubuga www.medindia.net, kandi hari inama bagira abantu bakunda gusiga verini ku nzara.

Kuko bimaze kumenyekana ko inyinshi muri verini zifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ibyiza ni uko umuntu yajya azisiga rimwe na rimwe kandi byashoboka akarara azihanaguye nyuma y’uko avuye muri gahunda yari yatumye azisiga.

Ku bakunda guhorana verini ku nzara rero, ibyiza ngo ni uko bajya bagira iminsi mike mu kwezi nibura, bagahanagura inzara zabo zikaruhuka.

Ni byiza kwirinda guhumeka umwuka usohoka mu gacupa ka verini iyo bagapfunduye.

Ni byiza kandi kwirinda gukoresha verini zirimo bya binyabutabire byangiza ubuzima bw’abantu byavuzwe haruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Vernis basiga ku nzara z’intoke ko bishika umuntu agafungura akoresheje intoke kandi bishobora nokuja muvyo afungura,biraheza bikagenda gute?

Aline Nininahazwe yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Ibyiza ndumva ariko abisiga za Vernu bazireka bakanyurwa nuko baremwe kuruta gushavuzwa nubugumba cg kwicwa na za Cancer

Ndayisa Dieudonne yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka