Wari uzi impamvu ari ngombwa koza amenyo nibura kabiri ku munsi?

Koza amenyo nibura inshuro ebyiri ku munsi, bikwiye kuba muri gahunda y’umunsi kuri buri wese, nk’uko abantu bagomba kurya kugira ngo babeho.

Koza amenyo ni ingenzi ku buzima
Koza amenyo ni ingenzi ku buzima

Hari impamvu nyinshi zituma abantu bagombye koza amenyo yabo nubwo inyinshi muri izo mpamvu zitazwi na benshi.Tugiye kubagezaho impamvu eshanu zituma umuntu yagombye koza amenyo ye buri munsi.

1.Koza amenyo buri munsi bituma umuntu ahorana umwuka wo mu kanwa mwiza

Iyo umuntu atoza amenyo ye ku buryo buhoraho, bituma udukoko twitwa (bacteria), tujya mu menyo tukaba twateza ibibazo bitandukanye, birimo no kunuka mu kanwa . Kugira ngo umuntu yirinde ibyo bibazo, ni byiza ko yoza amenyo ye nibura kabiri ku munsi, byanashoboka akoza amenyo uko amaze kurya.

2. Koza amenyo ku buryo buhoraho birinda indwara z’ishinya

Umuntu utoza amenyo kenshi, aba afite ibyago byo kurwara indwara z’ishinya ziterwa no kuba udukoko twa bagiteri ndetse n’ibiryo bisigara mu kanwa mu gihe umuntu amaze kurya byose bigenda bikirunda mu menyo.

Iyo ibyo bimaze kwirunda mu menyo ari byinshi bitera indwara y’ishinya yitwa “Gingivitis”, ituma ishinya ibyimba, ikababara, rimwe na rimwe ikanava amaraso mu gihe umuntu yoza amenyo.

3. Koza amenyo bikuraho ibizinga biba byarayafasheho

Iyo umuntu yoza amenyo akoresheje umuti w’amenyo, bikuraho ibizinga biba byarafashe ku menyo. Mu miti y’amenyo habamo ibintu bikura ibizinga ku menyo harimo nka, “calcium carbonate”, ”magnesium carbonate”,”hydrated aluminium oxides”, n’ibindi binyabutabire bikesha amenyo.

4.Koza amenyo kenshi bigabanya ibyago byo kurwara umutima cyangwa guturika imitsi yo mu mutwe

Iyo udukoko twa bagiteri tumaze kuba twinshi mu kanwa, dushobora kumanuka tukivanga mu itembera ry’amaraso.

Ibyo bishobora gutuma ibinure bibi byitwa “cholesterol”, bigenda bikitsindagira mu mitsi y’imijyana ishinzwe kugeza amaraso mu mutima, nyuma iyo mitsi ikangirika.
Iyo yangiritse, byongera ibyago byo kurwara umutima mu buryo butunguranye (heart attack), cyangwa guturika imitsi yo mu mutwe (stroke).

5.Umugore utwite agomba koza amenyo buri munsi kugira ngo arinde umwana uri mu nda ye

Ubushakashatsi bwerekanye ko indwara z’ishinya zishobora gutuma umubyeyi abyara umwana utagejeje igihe cyo kuvuka, cyangwa se akavuka atujuje ibiro bikwiriye.

Ikindi kandi umugore utwite agomba kumenya ni uko bagiteri zirunda mu kanwa mu gihe yaba atoza amenyo zishobora kugera aho zivanga mu itembera ry’amaraso y’umwana we, zikamushyira mu byago byo kuba yarwara.

Izo bagiteri kandi ngo zishobora gutuma umugore atinda gusama nubwo yaba abikeneye cyane, ndetse ngo zikaba zatera uburemba.

6.Koza amenyo buri gihe, byarinda indwara ya “Dementia”

Ubushakashatsi bwerekanye ko, indwara z’ishinya zongerera umuntu ibyago byo kuba yarwara dementia ku rwego ruri hagati ya 30% na 40%.

Dementia ni indwara irangwa n’ihungabana ry’imikorere y’ubwonko bitewe n’uko burwaye cyangwa se bwakomeretse, akenshi urwaye iyo ndwara, aribagirwa bidasanzwe, agahindura imyitwarire, akajya avuga ibintu biterekeranye.

Iminota itatu umuntu akoresha yoza amenyo nibura kabiri ku munsi, ishobora kurokora ubuzima bwe, ikamurinda indwara zikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka