Wakwirinda ute kugirwaho ingaruka ziterwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Ubushakatsi butandukanye, harimo n’ubwakozwe na Kaminuza ya SanFrancisco muri Leta ya Calfornia muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko umuntu usanzwe ufite ibikoresho by’ikoranabuhanga, amara nibura amasaha arindwi ku munsi ari kuri interineti. Iza ndetse zikaba zaba nyinshi kurushaho ku bantu bakora akazi kabasaba gukoresha mudasobwa.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ubundi umwana utaruzuza imyaka ibiri atagombye kwerekwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bya (screens) yaba za telefoni cyangwa se za Televiziyo, abana bafite imyaka iri hagati ya 2-5 ntibagombye kurenza isaha imwe bareba ibikoresho by’ikoranabuhanga, abafite imyaka 5-17 ntibagombye kurenza amasaha abiri ku bikoresha by’ikoranabuhanga, mu gihe abakuru bo batagombye kurenza amasaha abiri bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi.
Gusa ikibazo ngo ni uko impuzandengo igaraza ko abantu bakuru bamara amasaha asaga arindwi, bakoresha za telefoni zigendanwa na za mudasobwa. Ikibitera ahanini ni uko usanga hari abashingira ubuzima bwabo ku ikoranabuhanga cyane, kandi abashinzwe ubuzima nabo bavuga ko hari ingaruka zigera ku buzima bw’abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo burengeje urugero, yaba ku mibiri yabo ndetse no ku mitekerereze yabo.
BBC yatangaje ko abantu benshi muri iyi Si y’iterambere ry’ikoranabuhanga, ngo bahungira cyane mu bikoresho by’ikoranabuhanga bashaka kwirinda kugira umujagararo w’ubwonko(Stress), ikunze kugeza abantu ku gahinda gakabije (depression), ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko uko kwirundurira mu bikoresho by’ikoranabuhanga cyane, nabyo bizana ubundi bwoko bwa ‘Stress’ mbi kurushaho.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagombye kumenya ko nubwo ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bifite akamaro gufasha mu kazi, kubona inshuti, kwiga no kubona ubumenyi ndetse no mu buryo bw’imyidagaduro, ariko ikibazo gitangira kuza iyo gukoresha ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, butangiye kurenza urugero.
Uburyo bwafasha umuntu kwirinda kugerwaho n’imikoreshereze mibi y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, harimo kwimenyereza kubyishyira kure igihe cyose bishoboka. Umuntu akirinda kubishya aho amaso ye abireba.
Aho ni ukuvuga mu masaha y’ijoro cyane cyane , ngo umuntu aba asabwa kuvana ibikoresho by’ikoranabuhanga mu cyumba araramo kugira ngo amasaha yo kuryama, abe ari ayo kuryama no kuruhuka neza.
Ikindi ni ukwimenyereza kureka ingeso yo kureba televiziyo ufite na telefoni hafi yawe, kuko ibyiza ari ugukoresha igikoresho kimwe mu gihe kimwe, kuko ari bibi cyane gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi icyarimwe.
Kuko gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga umwanya munini nta kuruhuka ngo bishobora gutuma umuntu ababara umutwe, ibyiza ni ukubikoresha ariko bikajyana no kubyitondera. Niba umuntu ashaka kuza kwibuka ikintu ku isaha runaka, akabyandika ku rupapuro, akagura isaha yo kukuboko aho gukoresha inzogera yo muri telefoni igendanwa.
Hari kandi kwimenyereza gukora ibindi bikorwa bituma umuntu ahuga, bitari ukureba muri telefoni, kuko gutinda muri telefoni ari bimwe mu bitera umujagararo w’ubwonko no kunanirwa k’umubiri bihoraho.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko gushyira telefoni igendanwa hafi y’aho umuntu yicaye, nubwo yaba ‘idasona’, ndetse nubwo yaba izimije bitamubuza kumva imukururira kumva yayifata, bityo ngo abantu bakwiye kwitoza kwihunza ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka.
Gukoresha interineti cyane, ngo ni imwe mu mpamvu zituma umuntu yisanga atajya agira umutuzo muri we, bityo guhunga isi y’ikoranabuhanga rimwe na rimwe bikaba byamufasha.
Bimwe mu bikorwa umuntu yakora ngo yigabanyirize umwanya amara akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, harimo kujya gutembera n’amaguru, gusoma ibitabo, gukora siporo yo gutwara igare, n’ibindi bituma umuntu ajya kure ya telefoni, televiziyo cyangwa se mudasobwa.
No mu gihe umuntu akoresha ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, ngo aba asabwa kugabanya urumuri rwabyo kugira ngo rureke kumwangiriza amaso no kuyagabanyiriza ubushobozi bwo kureba.
Ikindi ukwitoza kwicara neza igihe umuntu yandikisha mudasobwa cyangwa arimo akoresha telefoni, acikara ku buryo aba yemye, atavuna ijosi cyangwa umugongo.
Ku bantu bakoresha za mudasobwa mu kazi kabo, bo baba basabwa guhaguruka bakinanura, bakarambura amaguru nibura buri nyuma y’amasaha abiri, bakabona kongera kwicara kuri mudasobwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|