Vitamine D: Akamaro kayo, ingaruka z’ubuke bwayo mu mubiri n’aho ituruka

Iyi ni vitamine ikorwa mu buryo butandukanye n’ubw’izindi zikorwamo, kuko itunganywa n’uruhu ubwarwo rwifashishije imirasire y’izuba.

Akamaro k’iyi vitamine D ni ugufasha imyunyu ngugu ya phosphore na calcium gucengera neza mu mumagufwa n’amenyo bikayaha gukomera uko bikwiriye. Ikindi kandi yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikanafasha mu mikorere myiza y’ubwonko.

Nk’uko byagaragajwe muri raporo nshya yo muri gicurasi 2020, n’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi cyo mu Bufaransa, inafasha abarwayi ba Covid-19.

Ikindi cyagaragaye ni uko ifasha mu guhagarika gukura kwa kanseri zimwe na zimwe, zirimo iy’ibere n’iya prostate, nk’uko byemezwa n’abashakashatsi bo muri Finlande na Espagne, mu nyigo yabo yo muri gicurasi 2020.

Ese bigenda bite iyo Vitamine D ibaye nke mu mubiri?

1. Amagufwa aroroha cyane bikaba byatuma avunika mu buryo bworoshye, cyangwa akibasirwa n’indwara zayo.

2. Kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri.

3. Kurwara kanseri ifata urura runini, iya prostate, iy’ibere n’iy’ibihaha.

4. Ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika muri Mata 2020, bwagaragaje ko abantu bakennye kuri Vitamine D, baba bafite ibyago byinshi byo kurwara Covid-19 yihinduranya inshuro ebyiri kurusha abafite vitamin D ihagije. Ibi kandi byongeye gushimangirwa n’ibyavuye mu nyigo nshya yakorewe muri Espagne, yagaragaje ko 82% by’abarwayi ba Covid-19 bashyizwe mu bitaro, imibiri yabo yari ikennye Vitamine D.

5. Umuntu ufite Vitamine D idahagije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara yo kwibagirwa, izwi nka Alzheimer. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuze 916 bakurikiranywe mu gihe cy’imyaka 12, basanze muri bo abagera ku 177 baragize indwara zibasira ubwonko muri abo, kandi 124 barwaye Alzheimer.

6. Kurwara indwara ya Parkinson.

Ese uretse kuba ikorwa n’uruhu rwifashishije imirasire y’izuba ahandi twayisanga ni he?

Vitamine D iboneka mu biribwa bimwe na bimwe nk’amafi, ibihumyo, amagi, ibikomoka ku mata nka yaourt na fromage, amata ya soya, tofu, marigarine, sardine, n’ibindi.

Iyo bibaye ngombwa, umuntu ashobora guhabwa ibyunganira imirire birimo vitamine D, ariko nyuma yo gusuzumwa na muganga, akaba ariwe ugena ingano ya vitamine D umubiri ukeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka