Uyu munsi ubwirakabiri budasanzwe mu mateka y’isi buragaragara i Kigali
Kuri uyu wa gatanu mu masaha y’ijoro haragaragara ubwirakabiri bw’Ukwezi bumara igihe kirekire mu mateka y’ikinyejana cya 21. Ukwezi kuraza kwihinduriza mu gihe kirenga amasaha abiri. Ubwo bwirakabiri buragaragara no mu rw’imisozi igihumbi, i Kigali mu Rwanda.
Icyo gitangaza cy’imbonekarimwe, kiba hagati y’imyaka 15 na 17. Ubwirakabiri bw’ukwezi (Blood moon eclipse), bubaho igihe ukwezi kwanyuze inyuma y’Isi kugakingirizwa nayo.
Ibyo n’ubwo bidakunze kubaho, biba igihe Isi n’ukwezi biri ku murongo umwe cyangwa igihe byegeranye cyane ariko Isi ikaba ari yo iri hagati.
Iyo bigenze bityo, ukwezi guhinduka umutuku ndetse hari n’ubwo kuba umukara kubera ko hari imirasire y’izuba iba igera ku kwezi ivuye mu Isi.
Uko gutukura niho haturutse iryo zina ry’ubwirakabiri bw’ukwezi kw’amaraso (Blood moon eclipse).
Biteganijwe ko ubwo bwirakabiri butangira kugaragara ku isaha ya saa 7: 15 z’ijoro ku isaha y’i Kigali mu Rwanda. Ku wa 28 Nyakanga, ukwezi kuzasubirana ibara ryako.
Ubwirakabiri bw’ukwezi nk’ubwo, biteganijwe ko buzongera kubaho ku tariki ya 21 Mutarama 2019 muri Amerika y’Amajyaruguru, buzamara isaha imwe n’iminota ibiri.
Irebere mu mashusho uko ubu bwirakabiri buba bumeze
Wari Uzi icyo bita "Ubwirakabiri bw'ukwezi" , waro wabubona se? Ntucikwe muri iri joro ryo kuwa 27 Nyakanga 2018 pic.twitter.com/9leycLnE5e
— Rutindukanamurego (@rutindukanamure) July 27, 2018
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwira-kabiri (eclipse) buterwa nuko ukwezi kuba kuri hagati y’isi n’izuba,ku buryo igice cy’urumuri rw’izuba rutagera neza ku isi.Nk’abakristu,mujye mwibuka ubwira-kabiri bwabaye Yesu amanitse ku giti I Yerusalemu mu mwaka wa 33.Bwamaze amasaha 3,kuva sa sita kugeza sa cyenda.Yesu amaze gupfa,habaye umutingito w’isi.Ibi bintu 2 bidasanzwe,byatumye abasirikare b’Abaroma babibonye bari hafi na Yesu bavuga bati:"Uyu koko ni umwana w’imana".Ese nawe wizera Yesu,ugakora n’ibyo yasize adusabye?Urugero,muli Yohana 14:12,hadusaba kumwigana natwe tugakora umurimo yakoraga wo kubwiriza.
Niba ubikora,izere ko uzazuka ku munsi w’imperuka,imana ikaguhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.Byisomere muli Yohana 6:40.Ariko niba wibera mu byisi gusa ntushake imana,ntabwo uzazuka (Abagalatiya 6:8).