Uwatumenyera ibyo Intumwa Gitwaza yaganiraga n’uyu muvugabutumwa yadusemurira (Video)

Benshi bakunze kwibaza niba koko indimi abarokore bakunze kuvugamo mu masengesho igihe bagiye mu mwuka zibaho? Izi ndimi abarokore bavuga ko utajya mu mwuka utabasha kugira icyo utoramo.

Irebere hano Video igaragaza Intumwa Gitwaza aganira n’undi muvugabutumwa mu ndimi, maze niba wemera koko ko zibaho kandi ubasha kujya mu mwuka, udusemurire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Matayo 24.28
Aho intumbi iri hose niho inkongoro ziteranira.
Yeremiya 23.16
Uku niko Uwiteka nyiringabo avuga ngo:ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’ imitima yabo bitavuye mu kanwa k’ Uwiteka.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2018  →  Musubize

ibyumwuka bimenywa nabanyamwuka rero muzaje gushakira amakuru ahandi

rnr yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

abanyamubiri ntimwarondora abanyamwuka. indimi zifasha umuntu kugiti cye iyo ari gusenga kuko satani atumva urwo rurimi ikindi zidufasha abachristo iyo uzivuze azisobanuye mururimi twumva hano narimpari yarabisobanuye mukinyarwanda kuri youtube izonyigisho zirahari Apostle Gitwaza numukozi wimana yasize ni cadeau ku rwanda, africa, ishyanga Imana yaduhaye.

uwase yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

bavandi, twaremewe kuzajya mu ijuru niho twese tuzishima iteka! n’izo ndimi bahimbahimbira hano ku isi, mu ijuru ho ni zanyazo, tuzazivugana n’Abamalayika

mwamikazi yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Gusenga ni byiza ntawutabyemera. Ariko amatorero ari hanze aha uzaba umbwira akayo.Jye mbona bizarangira bibaye Business. Ese Buriya koko n,gukunda abantu cyangwa n,ukwishakira amaramuko?Cyakora Nyabarongo ngo itwara uyishyiriye kandi ngo ibyabapfu biribwa n,abapfumu. Erega ni ukwihangira imirimo, none ziriya V8 n,izindi zihenze zivahe? Hari umuntu w,umukozi w,Imana yigeze kureba umugore afite izuru ryacitse ngirango muri accident noneho aramwigisha ageza aho amubwira ngo yihangane n,umugabo agiye ku mubona. Undi biramubabaza kumva agiye kumushyingira ubwa kabiri nawe amusubiza nabi aramubwira ati reka mpamagare umugabo wanjye n,abana banjye turebe ko usubira kubeshya ngo urahanura. Yabonye baje afumyamwo ariruka kibuno mpa amaguru kuko yari amaze kumenyekana

Mutoro Pierre yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Gitwaza we ntabwo yari yarumenya neza.HAHAHAHAHAHAHAHAHAHA Ahubwo yitondere uwo musaza atazamutwara idini

hatari yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Mbega ABATEKAMITWE!!!!

biriya ni ugushaka publicite no gushaka kwemeza injiji.
Biriya bavuze se byunguye nde??
Ko indimi indumwa za Yesu zazxivugaga ngo zibwiriza abandi ...aho babaga bagiye mu bihugu bitandukanye bigasaba ko nabo bavuga izo ndimi.
Aba bo barazivuga ngo bigende bite????

ABABWIRIZA IBINYOMA GUSA....Toka SATANI

Mark yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

ibyo abo twita abakozi bimana bakora cyangwa se bavuga ni ibikurura abaclient(abakristu) ugasanga nka apotre muzima agendera muri range lover kandi hari umukristu wabuze icyo arya ubundi umushumba nyakuri yitangira intama ze

moses yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

nabateka mutwwe

F.MBIKI yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Mu 1 Abakorinto 14:1-39 Pawulo asobanura neza umugambi w’Indimi. Ubu butumwa Apotre Dr Gitwaza na mugenzi bavuze burafasha nde? Bu bwabo. Yesu yahanuye iby’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka mu minsi y’imperuka mbere yuko agaruka(Matayo 24). U Rwanda ntabwo rwasigaye inyuma mu bahanuzi bi binyoma. Nyamara bakabona abayoboke.

Placide Ntamwete yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Niba bavuga indimi bumvikana se iyazimuhamagaramo? Savugengo ngwino uvuge ngusubize
I yabivuga muzimiriro

Nkuba yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Iyo nsomye izi nkuru z’abantu biyita Apotres,ndababara cyane.Ba Apotres nyakuri ba YESU,wababwirwaga nuko bazura abantu,bagakiza abantu bamugaye.Urugero,Apotre PAWULO yazuye umusore witwaga Syntiche wabaga mu mujyi wa TROAS.APotre PETERO yazuye umugore witwaga TABITHA mu mujyi witwaga YOPA.Ikindi kandi,INTUMWA nyakuri za YESU,iyo wazihaga amafranga,zarakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Tuvugishe ukuri,ni ikihe kintu na kimwe cyerekana ko Gitwaza,MASASU,MIGNONNE,... ari Intumwa z’imana nkuko babyiyita?Wowe se ushatse ntiwabyiyita?Hari ikindi bashore uretse "akarimi keza" no kurya amafranga y’abayoboke babo n’imfashanyo z’abazungu?Mujye mujijuka.Nta ndimi bavuga.Ni imitwe gusa.Cyokora bafite abayoboke benshi cyane,bapfa kwemera ibintu batagenzuye.Babyita "Blind Fanatism".

Gatera yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka