Urwenya: Iherezo ribi kuri ba Ntibindeba

Umunsi umwe inzoka yagiye ku ntebe nyiri urugo yakundaga kwicaraho imbeba iba yayibonye iranyaruka ibwira Rusake iti ko mbona inzoka iri ku ntebe ya databuja nahicara ntiri bumurye? Wagiye ukayirukana.

Rusake: Reka njye nibera mu kibuti cyanjye ibyo ntibindeba imbeba irigendera yegera Ruhaya iyibwira nk’ibyo yabwiye Rusake.

Ruhaya: Ibyo ntibindeba njye nibera hanze mu kiraro cyanjye. Imbeba iragenda ibwira ikimasa iti rwose ko ari wowe munyembaraga tugira hano muri uru rugo wagiye ukirukana iriya nzoka iri ku ntebe ya databuja.

Ikimasa : ibyo ntibindeba njye nibera hanze ntaho mpurira n’ibyo mu nzu.

Imbeba iti reka nigendere njye ko nibera mu gisenge! Nyiri urugo yaratashye yicaye ku ntebe yicarira ya nzoka iba iramurumye imutera ubumara ararwara arapfa baramubika abantu bagenda baza gahoro gahoro banatangira gusonza bafata umwanzuro wo kubaga ya sake, burakeye babaga Ruhaya barashyingura mu gukura ikiriyo bafata umwanzuro wo kubaga cya kimasa imbeba ibibonye iti Narababwiye mwanga kunyumva none birangiye bibarebye .

Bavandimwe rero tureke kwigira ba ntibindeba, Leta iradutekerereza mureke twumve amabwiriza idushyiriraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Insengero zarafunzwe birakunda kuberiki utubari twananiranye kd ko dufite uruhare runini mugukwirakwiza viruses.

nshimyimana jean yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka