Umwana w’imyaka 11 afite impano itangaje yo gushushanya

Umwana wo muri Kenya i Mombasa witwa Sheilah Sheldone ufite imyaka 11 y’amavuko yatangaje abantu benshi biturutse cyane cyane ku mpano n’ubuhanga afite mu gushushanya.

Ibihangano bye yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, benshi barabihererekanya ari na ko batangarira ubuhanga bwe ku myaka ye mike.

Kimwe muri ibyo bihangano ni ishusho yakoze isa neza n’ifoto ya Ellen DeGeneres, umunyarwenya akanyobora ikiganiro cyamwitiriwe gikunzwe na benshi kuri Televiziyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Sheilah Sheldone ugaragaza ko akunda iki cyamamare, asaba abantu guhererekanya ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa buherekejwe n’iyo foto ku buryo buzagera kuri Ellen DeGeneres akaba yifuza kuzakabya inzozi zo guhura na we.

Undi yashushanyije ni Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, ku gishushanyo cye ashyiraho na Bibiliya, dore ko uwo muyobozi azwiho kuba ari n’umukirisitu. Sheilah Sheldone asaba abantu guhererekanya iyi foto n’ubutumwa buyiherekeje kugeza ubwo izagera kuri William Ruto.

Visi Perezida wa Kenya William Ruto aherutse guhura n’abandi bana babiri b’abanyempano baganira ku mpano bafite mu gushushanya no gukora imivugo, yemera kubashyigikira mu iterambere abashyiriraho ibikorwa by’ubworozi bw’inkoko bizabateza imbere.

Sheilah Sheldone na we ashobora kuba ashaka ko Ruto amenya ko na we ari umunyempano ukeneye gushyigikirwa.

Amakuru avuga kuri iyi mpano ye agaragaza ko ibyerekeranye n’ubugeni Sheila yabitangiye afite imyaka itandatu abifashijwemo na nyina.

Kugaragaza kuri Internet ibyo akora byatumye birushaho kumenyekana, bimuhesha amahirwe yo guhura na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, amugaragariza ibyo akora.

Uwo mwana afite n’impano mu kumurika imideli ndetse no guhanga imivugo, icyo gihe akaba yaramurikiye Perezida Uhuru Kenyatta umuvugo yamuhimbiye.

Yabashje no guhura na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni amumurikira ishusho ye yamukoreye.

Sheilah Sheldone
Sheilah Sheldone
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka