Umwana uri munsi y’imyaka ibiri ntiyagombye kwerekwa televiziyo cyangwa telefone – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma bagira umubyibuho ukabije, ndetse no gutuma basinzira nabi. Ariko kandi ngo uko kubereka amashusho kuri ibyo bikoresho, byagira uruhare mu kubangamira imikurire y’ubwonko bw’abana bakiri bato, cyane cyane abayareba kenshi.

Uwitwa Joël Monzée, umuhanga mu by’imikorere y’imitsi ndetse no mu by’imitekerereze wo muri Canada yagize “Mu gihe cyose ubuzima bw’umuntu bumara, ubwonko bwiyubaka kandi buhinduka hagendewe ku byo bugaburirwa”.

Ibyo ngo bivuze ko umwana uhora yerekwa ibiganiro n’amashusho kuri televiziyo, imikino kuri za ‘tablettes’, kuri za mudasobwa cyangwa se kuri za telefoni ngo yumva ibimukikije agendeye kuri ayo amashusho abona, aho kugendera ku byo umubiri we ubamo cyangwa se ibyo aganira n’abandi.

Dr Monzée ati “Icyo abantu bashobora kubona, ni uko abana bamara umwanya munini imbere y’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bareba amashusho n’ibiganiro bitandukanye, usanga bibagora cyane kuba bakwishushanya igihe babisabwe, n’ubwo baba bafite imyaka hagati y’irindwi n’umunani (7-8). Ahubwo umwana akaba yashushanya ibijumba binini, cyangwa se ibibiriti, kuko bimugora, kuba yashushanya umubiri we. Kuko ni umwana utarigeze yiruka, ngo ashinge gatebe gatoki, ashushanye, akatagure ibipapuro n’ibindi, ahubwo wirirwa areba amashusho yo kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga. Uwo rero anahura n’ingorane zo kwiga ngo afate, kandi bigatangirira no mu mashuri y’incuke”.

Ati “Intego si ugushyira ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga mu kimpoteri ngo bijugunywe nk’imyanda, kuko bifite akamaro mu buzima bwacu, bishobora no kwifashishwa mu kwiga. Ahubwo biba ikibazo iyo ibyo bikoresho bikoreshejwe nk’aho ari bwo buryo bukomeye buhari bwo gushimisha umwana. Icyo gihe biba bibi”.

Dr Monzée asobanura ko imiryango yahisemo kugabanya umwanya ibikoresho by’ikoranabuhanga byaka mu ngo zabo abana babireba, yagiye ibona abana bongera gukunda no kwishimira ubuzima n’ibihe byiza bagirana n’imiryango yabo ndetse na bagenzi babo bo mu ishuri mu gihe baganira.

Uwo muhanga avuga ko bitoroshye kwambura umwana ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, kuko ababikoresha bahinduka imbata zabyo vuba cyane.

Ati “Intego si ugutuma ababyeyi bagira inkomanga ku mutima, cyangwa se abarezi bifashisha ibyo bikoresho mu gihe bagiye kuruhuka. Ariko ni ngombwa kugenzura kugira ngo ikoreshwa ry’ibyo bikoresho ritarenza urugero”.

Monzée yasobanuye ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko guha abana ibyo bikoresho bya za televiziyo, telefoni n’ibindi bigira uruhare mu gutuma abakiri bato bagira ibibazo bijyanye n’imyitwarire.

Dr Monzée yasobanuye ko umwana akenera umwanya kugira ngo ashobore kwiga no kumenya. Mu 2014, Ikinyamakuru ‘New York Times’ ngo cyagaragaje ko Steve Jobs, washinze sosiyete ya ‘Apple’ ikora ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, atemereraga abana be kuba bafata ibyo bikoresho ngo babimarane umwanya.

Ikindi kandi ngo ibinyamakuru bitandukanye byagaragaje ukuntu abayobozi bakuru bakora mu kitwa ‘Silicon Valley’ muri California bishyurira abana babo amashuri yigenga atemera za ‘tablettes’ na za mudasobwa nka ‘Waldorf School’ y’ahitwa Peninsula, bagamije kugira ngo abana bafate umwanya wo gutekereza, bazamure ubushobozi bwabo bwo gutekereza ndetse no kuba bavumbura ibintu bitandukanye.

Dr Monzée avuga ko guhoza umwana imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, byagira ingaruka mu gutuma atamenya ibyo akunda cyangwa icyo yifuza kuzakora mu buzima bwe, umwana ngo akaba yarangiza amashuri yisumbuye ataramenya icyo yifuza kuzakora mu buzima bwe.

Ati “Nta na rimwe abana bahora imbere y’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bafata umwanya ngo batekereze icyababera cyiza, cyangwa se icyo bakunda gukora”.

Igihe umwana yemerewe kumara imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga hakurikijwe ikigero cye nk’uko ubushakashatsi bubyerekana

Umwana ufite kuva kuri 0 kugeza ku myaka 2 ntiyemerewe kubireba

Umwana ufite kuva ku myaka 2 kugeza kuri 4 ntagomba kurenza isaha imwe ku munsi

Umwana ufite imyaka 5 kugeza kuri 11 yagombye kutarenza amasaha abiri ku munsi.

Dr Monzée asanga ababyeyi n’abandi barezi bakwiye kwiga guhakanira abana no kubangira rwose igihe bahora basaba kureba za televiziyo cyangwa za telefoni kugira ngo batazagera aho baba imbata z’ibyo bikoresho (dépendance).

Yagize ati “Niba umwana wanjye ansabye ananyinginga ngo nzajye muha ikirahuri kimwe cy’inzoga buri munsi kugira ngo yishime, nzamuhakanira. Uko ni ko byagombye kugenda no kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga ku bana. Ni ngombwa gushyiraho imirongo ntarengwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka