Umwaka wa 2021 mu yagize ubushyuhe bwinshi ku isi – Ubushakashatsi

Abashakashatsi bagaragaje ko umwaka wa 2021 wabaye uwa gatandatu mu myaka isi yagize ubushyuhe bwinshi, ukurikije ibipimo by’ubushyuhe bishya bwashyizwe ahagaragara. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ikibazo cyubushyuhe ari icy’igihe kirekire ndetse bigaragazwa n’ibimenyetso mpuruza.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Ibigo bibiri byo muri Amerika birimo NASA n’ikigo gishinzwe inyanja n’ubumenyi bw’ikirere (NOAA), bifatanyije n’itsinda ryigenga maze bishyira ahagaragara imibare igaragaza ubushyuhe ku isi mu mwaka ushize, kandi icyo bwahurijeho ni uko hatangajwe ko imibare itari kure y’ubushyuhe bukabije bwa 2016 na 2020.

Imibare itandukanye yakusanyijwe muri 2021, yagaragaje ko uwo mwaka wari hagati y’uwa gatanu n’uwa karindwi washyushe kuva mu mpera za 1800. Ni mu gihe NASA yo yavuze ko 2021 ihuza ibipimo by’ubushihe na 2018 wari wagizwe umwaka wa gatandatu washyushye, na ho Ikigo cya NOAA, umwaka wa 2021 kiwushyira ku mwanya wa gatandatu nyirizina.

Schmidt, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere uyobora itsinda ry’abashakashatsi mu by’ubushyuhe muri NASA, yagize ati "Ibi ni iby’igihe kirekire ndetse birasobanutse neza, kandi ni ukubera twe. Ntabwo bizashira tutaretse kongera ubwinshi bw’ibyuka bihumanya ikirere”.

Impuzandengo ya 99%, umwaka wa 2022 uzaba mu myaka yashyushye ndetse na 10% yo kuzaca agahigo mu gushyuha cyane nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe isesengura ry’ikirere muri NOAA, Russell Vose mu kiganiro n’itangazamakuru.

Vose yavuze ko amahirwe ari 50-50 ko nibura umwaka umwe muri iyi ya 2020 kuzamura ushobora kuzagera ku kigero cy’ubushyuhe ibihugu byashyiriyeho umukono ku masezerano ya Paris muri 2015.

Ikigero cy’ubushyuhe ku isi umwaka ushize cyari dogere selesiyusi 14.7, nk’uko NOAA ibitangaza.

Ni mu gihe kandi umwaka ushize, abantu miliyari 1.8 mu bihugu 25 byo muri Aziya, Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, byagize umwaka ushyushye cyane, harimo u Bushinwa, Nigeria, Bangladesh, Iran, Myanmar na Koreya y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushyuha kw’isi biterwa nuko ibihugu byangije ikirere kubera imyotsi byohereza mu kirere (Air Pollution).Bigateza ibibazo byinshi,harimo Wildfires,Imyuzure ikabije,Indwara z’ibyorezo,Imiyaga ikaze cyane,etc...Muli make,bituma isi igira ibibazo.
Ni kimwe mu bimenyetso yuko turi mu minsi y’imperuka,nubwo benshi ntacyo bibabwiye.Abazi ubwenge,bituma bashaka imana cyane,kugirango bazarokoke ku munsi wa nyuma wegereje.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka