Umusirikare wa Amerika yasubijwe ubugabo bwe nyuma yo kuraswa bugatakara

Umusirikare wo muri Amerika wari mu ntambara yo guhashya iterabwoba mu gihugu cya Afghanistan, yaturikanywe n’igisasu igitsina cye kirangirika, ndetse n’udusabo twe tw’intanga turangirika.

Gusubizwaho igitsina byari bisanzwe ariko guhabwa udusabo tw'Intanga ngabo ni bwo bwa mbere bikozwe
Gusubizwaho igitsina byari bisanzwe ariko guhabwa udusabo tw’Intanga ngabo ni bwo bwa mbere bikozwe

Iyumvire uko byagenze kugira uyu musirikare asubizwe igitsina ndetse n’udusabo tw’intanga , ubu uyu musirikare akaba ameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sciences & Techonology byateye imbere cyane muli iki gihe.Mu gihugu cya Belgium (Ububirigi),hari umuntu w’iwacu bateye IMPYIKO 2 bakuye ku bandi bantu kandi ariho neza.Hari nabo batera umutima (greffe).Ikibabaje nuko Sciences & Techonology bituma bakora intwaro ziteye ubwoba.Ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000 (nuclear warheads).Intambara ya 3 y’isi ibaye nkuko abahanga benshi bavuga ko yenda kuba,bakoresha biriya bitwaro isi yose ikaba ivu mu kanya gato.Igishimishije nuko Imana ibacungira hafi.Nkuko Bible ibisobanura,imana izabatanga itwike biriya bitwaro hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka Bible yita Armageddon kandi uri hafi.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Hahahha!!!!! Jya utanga Ref y’ ibyo utubwira muri comment zawe. Ikindi kuva bible yandikwa bavugaga ko imperuka yegereje, nan’ ubu ntiraba. Kuruhande iwanjye muvuga ko imperuka iba iy’ umuntu kugiti cye.Ni ukugabanya Gutera ubwoba abantu,Wenda bakigishwa kwitwara neza no kwihana ariko n’ nibyiza byagezweho bigashimwa

Kananga yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Reka nguhe Reference yo muli Bible yerekeye Umunsi w’Imperuka.Ntabwo ari ugutera abantu ubwoba.Ni imana yabivuze.
Muli Ibyakozwe 17:31,havuga ko imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Muli Zefaniya 2:3,havuga ko tugomba gushaka imana kugirango tuzarokoke ku munsi w’imperuka.Ikibabaje nuko abantu ntacyo bibabwiye.Bibeshya ko ubuzima gusa ari ifaranga,shuguri,politike,etc...

Kabaka yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka