Umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Harvard yareze Museveni mu rukiko

Umuturage wo muri Uganda wiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Harvard yareze mu rukiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amushinja kuba yaramukuye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni

Uwo munyeshuri witwa Hillary Seguya yatanze ikirego cye mu rukiko rukuru rw’i Kampala ku wa mbere tariki 26 Kanama 2019, aho yifuza ko uru rukiko rwemeza ko kuba Perezida Museveni yaramukumiriye kuri Twitter akanga ko uwo munyeshuri akurikira ibyo Museveni atangaza ari uguhonyora uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga rya Uganda bwo kudakorerwa ivangura.

Seguya avuga ko Perezida Museveni yamuvanye mu bamukurikira kuri Twitter tariki 30 Nyakanga 2019, ku buryo ngo atabashaga kubona ubutumwa bwa Museveni, ntabashe kumwandikira, n’ibindi; kandi ngo ibi Museveni yabikoze atabanje guteguza uwo musore wamukurikiraga.

Usibye Perezida Museveni, bwana Seguya yareze kandi umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo n’umuyobozi wa Polisi ya Uganda Asan Kasingye kuba na bo baramukumiriye kuri Twitter, bakamukura mu mubare w’abareba ibyo bandika.

Mu kirego cye, bwana Seguya avuga ko imbuga za Twitter za bano bayobozi zifashishwa mu gutangaza amakuru kuri rubanda, kandi abanyagihugu na bo bakabasha gutangiraho ibitekerezo.

Agira ati “Nk’Umunya-Uganda uba hanze y’igihugu, Twitter ni bwo buryo bwonyine mbasha kubonamo amakuru yerekeranye n’uko igihugu kiyobowe, nkabasha no kuvugana n’abayobozi bacyo”.

Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyanditse ko atari ubwa mbere umuturage arega umukuru w’igihugu mu rukiko kubera ko yamukuye mu mubare w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kwezi gushize, Perezida wa Amerika Donald Trump na we yarezwe mu rukiko n’umuturage wamushinjaga kuba tyaramwimye uburenganzira bwo kumukurikira, kandi uyu muturage aratsinda. Icyemezo cy’urukiko kikaba cyaravugaga ko urubuga rwa Twitter rwa Perezida Trump ari ahantu hashobora guhurira abantu benshi kandi ko adafite uburenganzira bwo kubuza abatavuga rumwe na we kubona ubutumwa anyuza kuri uru rubuga, yitwaje gusa ko ngo atabishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka