Umuneke ni mwiza ku murwayi wa diyabete no ku mugore utwite

Uretse kuba umuneke ari urubuto ruryoha ku bantu barukunda, burya ngo ni n’ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu mu buryo butandukanye, bitewe n’intungamubiri wifitemo. rubisobanura.

Imineke ihiye gahoro ngo ni yo myiza
Imineke ihiye gahoro ngo ni yo myiza

Hashize imyaka isaga ibihumbi 12 ibitoki bitangiye guhingwa, ni ukuvuga ibitoki by’imineke, ibiribwa bitetse cyangwa byokeje cyangwa biteguwe mu bundi buryo, nk’uko urubuga https://sante.journaldesfemmes.fr rubisobanura.

Umuneke ni urubuto rwigiramo intungamubiri nyinshi, ariko kandi ni rwiza no ku bantu bifuza gatakaza ibiro kuko rukize cyane ku byitwa ‘fibres’, n’ubundi butare butandukanye ndetse n’ikitwa ‘amidon résistant’ ituma umuntu yumva yijuse nyuma yo kurya umuneke, ibyo bikamurinda kurya bya hato na hato.

Imineke kandi yigiramo za ‘antioxydants’ ziyiha ubushobozi bwo gukumira za kanseri zimwe na zimwe cyane kanseri ifata urura runini, yigiramo ubushobozi bwo kurinda igifu kurwara udusebe duterwa na aside.

Isukari yo mu mineke igizwe ahanini na ya ‘amidon résistant’, iyo ikaba ari nziza mu mubiri kuko usanga ijya kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso, ni yo mpamvu abaganga basaba abarwayi ba Diyabete yo mu bwoko bwa (type 2) cyangwa se abatangiye kugaragaza ibimenyetso ko bashobora kuyirwa (pré-diabète).

Imineke yifitemo ubutare bwa ‘potassium’, kandi iyo potassium izwiho kuba irwanya umuvuduko ukabije w’amaraso, bityo bigakumira zimwe mu ndwara z’umutima. Hari n’ubutare bwa ‘magnésium’, buboneka mu mineke iyo ikaba irwanya ‘stress’ ku buryo bw’umwimerere.

Mu muneke kandi hanabonekamo ibyitwa ‘bêta-carotène’ cyangwa se ‘vitamine A’ igira uruhare rukomeye mu gutuma uruhu rugira ubuzima bwiza no gutuma amagufa n’amenyo y’umuntu akura neza akanakomera ndetse ikamurinda za ‘infections’.

Isukari n’ubutare butandukanye biboneka mu mineke bituma, iba imbuto zikundwa cyane n’abantu bakora siporo cyane. Gusa icyo bitondera ni ukumenya ko uko imineke ishya cyane ariko isukari yiyongera, bivuze ko imineke itarashya cyane, iba ifite isukari nkeya. Ni yo mpamvu ngo ugiye gutangira siporo yarya umuneke uhiye cyane, mu gihe uyirangije we yagombye kurya umuneke udahiye cyane.

Mu gihe umugore atwite aba akeneye ibimwongerera imbaraga ndetse n’ibimwongerera intungamubiri cyane cyane iyo ageze mu gihembwe cya kabiri, ariko muri icyo gihe hari ababa bafite ibibazo bijyana n’imikorere mibi y’inzira y’igogora, bagahorana isesemi cyangwa se bakumva bagugaye mu nda, nk’aho bahaze kandi batariye.

Ibyo ngo biterwa n’uko umwana aba agenda afata umwanya munini mu nda, agasa n’ubyiga igifu n’amara. Umuneke rero ngo ntugorana mu igogora kandi uba wifitemo isukari, ‘fibres’ n’ubutare buzanira umugore utwite imbaraga n’intungamubiri aba akeneye ubwe ndetse n’umwana atwite. Ibyo ngo bivuze ko umuneke ari ingenzi cyane ku buzima bw’umugore utwite.

Kuri ibyo byiza imineke izana ku buzima bw’abayirya, hiyongeraho umwihariko ku bana, kuko nk’uko bisonanurwa ku rubuga https://www.healthymummy.com, imineke ni myiza cyane ku bana bato.

Igituma guha umwana imineke ari byiza, ngo ni uko yongerera ubwonko imbaraga no gutuma bukora neza, ndetse no mu gihe umwana yatangiye kwiga bikamufasha gukurikira mu ishuri, ntiyibagirwe vuba ibyo yize.

Kuko imineke ikungahaye cyane ku buture bwa ‘fer’, bituma ifasha mu ikorwa ry’amaraso, ibyo bikarinda umwana kuba yahura n’ikibazo cyo kubura amaraso ahagiye ‘anaemia’.

Umuneke ngo wigiramo umunyu mukeya cyane, ahubwo ukigiramo ‘potassium’ nyinshi, kandi ibyo bigira akamaro mu kwirinda umuvuduko w’amaraso ukabije.

Vitamine A iboneka mu mineke, ituma amaso y’abana abona neza, ndetse n’amagufa yabo agakura neza akanakomera kubera Potassium iba mu mineke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka