Umugeni yapfuye arimo gusezerana, umusore ahita asezerana na murumuna we

Mu Buhinde, umugeni yapfiriye kuri ‘Alitari’ mu gihe yari arimo asezerana n’umukunzi we, nyuma ubukwe ntibwahagarara, ahubwo umusore yahise asezerana na murumuna w’uwo mugeni wari umaze kwitaba Imana nk’uko byatangajwe n’ababibonye.

Umugeni yapfuye arimo gusezerana, umusore ahita asezerana na murumuna we
Umugeni yapfuye arimo gusezerana, umusore ahita asezerana na murumuna we

Umurambo w’uwo mugeni wapfiriye kuri ‘alitari’ witwaga, Surabhi, ngo wajyanywe mu cyumba kimwe mu gihe ubukwe bwari bukomeje mu kindi cyumba, ibyo ngo byabereye ahitwa Uttar Pradesh.

Ayo masezerano hagati y’umusore na murumuna w’umugeni yaje nyuma y’uko Surabhi yafashwe n’indwara y’umutima bitunguranye, atakaza ubwenge ari iruhande rw’umukunzi we Manjesh Kumar barimo basezerana bijyanye n’umuco wabo gakondo (traditional).

Nyirarume wa Surabhi witwa Ajab Singh yabwiye ikinyamakuru ‘IANS news agency,’ ko gushyingira uwo mukobwa mu gihe undi yari amaze gupfira kuri ‘Alitari’ asezerana, ari ikintu cyari kigoye cyane kandi gikomeye cyane ku muryango wabo.

Ajab Singh yagize ati “Umukobwa wacu umwe aryamye mu cyumba kimwe yapfuye, mu gihe ibirori byo gusezeranya undi mukobwa wacu bikomeje mu kindi cyumba, n’uruhurirane rw’amarangamutima tutigeze tubona kuva twabaho”.

Impamvu ngo ni uko hari umubabaro ukomeye mu muryango wo gupfusha umukobwa bitunguranye gutyo, kandi hari n’umunezero w’ubukwe bw’undi mukobwa wo mu muryango, ayo marangamutima yombi ngo agomba kwivanga.

Musaza wa Surabhi witwa Saurabh yongeyeho ko bikimara kuba, bakabona umugeni arapfuye bitunguranye, babanje kuyoberwa icyo bakora.

Saurabh yagize ati “Imiryango yombi yahise yicarana, hanyuma umuntu atanga igitekerezo cy’uko mushiki wanjye wundi muto witwa Nisha ari we bahita bashyingira umusore. Imiryango yombi yabiganiriyeho, ibyemeranya ityo, imihango y’ubukwe irakomeza, Nisha asezerana n’uwo musore ubundi wari kuba muramu we”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

rwakana yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka