Umugabo arashinja umukunzi we kumwanduza indwara ya Herpes ku bushake

Umugabo w’Umwongerzaa w’imyaka 45 y’amavuko yareze mu rukiko umugore basohokanye amushinja ko yari arwaye Herpes bakaza gusomana akamwanduza.

Uwo mugabo witwa Martin Ashley Conway utuye i London mu Bwongereza avuga ko yasohokanye n’umukobwa mu mwaka ushize ariko nyuma yaho agahangayikishwa n’uburwayi bwamufashe.

Martin Ashley Conway yamenyaniye na Jovanna Lovelace ku rubuga abantu bashakiraho abakunzi. Conway avuga ko baje gusohokana barangiza bagasomana, ariko umugabo akuramo uburwayi.

Nyuma y’ibyumweru bike, Martin Ashley Conway yatangiye kurwara ibicurane bidakira n’ibisebe ku munwa ku buryo kurya byamugoraga, agiye kwa muganga bamubwira ko arwaye Herpes (uburagaza).

Iminsi mike yakurikiye nyuma y’uko kumenya ko arwaye iyi ndwara yandurira mu matembabuzi, Conway ngo yatewe ipfunwe na yo akajya aguma mu rugo, biza kumuviramo kugira agahinda gakabije kuko ibisebe byagiye byiyongera kurushaho.

Uyu mugabo yaje kwiyemeza ko umuntu wamwanduje iyi ndwara agomba kujyanwa mu butabera kubera ibyo yakoze, ndetse agacibwa indishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi bisaga 136 by’Amapawundi (136,328 £) ni ukuvuga hafi miliyoni 160 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Uwo mugore arahakana ibyo uyu mugabo amushinja akavuga ko ari ukumusebya kandi ko ibyo birego bye nta shingiro bifite.

Herpes ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Herpes Simplex Virus yandurira ahantu hatandukanye haba ku ruhu, mu myanya ndangagitsina, mu kanwa, no ku bindi bice by’umubiri. Bivugwa ko hari abantu benshi bayigendana batabizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka