Umudivantisiti ashobora kubatizwa inshuro 3; Padiri agomba gusoma misa buri munsi... Menya ibyihariye mu madini atandukanye

Amahame ni imigenzo, amategeko cyangwa umuco idini runaka ryishyiriraho, ryaba rigendeye kuri Bibiliya cyangwa ku myemerere yaryo bwite. Buri muyoboke waryo aba agomba kuyubahiriza, yayarengaho agahabwa ibihano biba byaragenwe n’iryo dini.

Aba - Islam ntibabatiza. Gusa iyo umuntu yinjira mu idini avuga amagambo arimo no guhamya ko Yesu atari Imana cyangwa umwana wayo ahubwo ari intumwa
Aba - Islam ntibabatiza. Gusa iyo umuntu yinjira mu idini avuga amagambo arimo no guhamya ko Yesu atari Imana cyangwa umwana wayo ahubwo ari intumwa

Kigali today yagerageje kuvugana na bamwe mu bayoboke bo mu madini atandukanye, bagaragaza imwe mu myemerere ya bo ibatandukanya n’iy’abandi.

Abadivantisite wakoze icyaha gikomeye wese arongera akabatizwa

Mu mahame 27 y’abadiventisite b’umunsi wa karindwi, harimo ayo kubatiza umuntu inshuro zirenze imwe, kutabatiza impinja, kudasezeranya abamaze kubana, no kudaseranya umuntu utwitwe, kandi ko bo umunsi utangirana n’uko izuba rirenze.

Maniragaba Gerardy ni umukuru w’ itorero ry’abadiventisite b’umunsi wa karindwi rya Kindonyi mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange.

Ati “Twe ntitubatiza impinja kuko umubatizo ni uhabwa umuntu wigishijwe akawemera. Uruhinja rero nta bwenge ruba rufite ngo rube rwarakoze ibyaha kuko icyaha cy’inkomoko twe ntitukemera! Ikindi kandi ni uko twe uwakoze icyaha gikomeye wese yongera kubatizwa, ariko bitarenze inshuro eshatu. Iyo azirengeje acibwa mu itorero burundu.”

Akomeza asobanura ibyerekeye amasezerano, ati “Twe kandi ntabwo dusezeranya abamaze kwishyingira, kuko Imana yasezeranyije Adamu na Eva bakiri inkumi n’abasore. Ntabwo bari basanzwe babana. Ikindi ni uko iyo tumenye ko ugiye gushyingirwa atwite ntitumusezeranya. Dufite ivuriro ry’itorero ryacu i Remera munsi ya APAPER rikorwamo na dogiteri wacu, turamwipimishiriza.”

Akomeza asobanura uko babara iminsi n’icyo bagenderaho. Ati “Ubundi amasaha aje ejo bundi kandi na cyera kose twabaraga iminsi. Muri itangiriro igice cya mbere handitse ngo “ni uko burira buracya, biba umunsi wa mbere.” Ibyo byo gutangira umunsi saa sita z’ijoro bije vuba twe ntabwo tubyemera.”

Abahamya ba Yehova ntibaterwa amaraso. Ntibagira Pasitori cyangawa Padiri

Umuhamya wa Yehova witwa Uzayisenga Yvette avuga kuri amwe mu mahame abagenga, yasobanuye ko batagira umuyobozi w’idini nka pasitoro cyangwa padiri, ahubwo bagira abo bita abasaza b’itorero.

Ati “Naho ibendera ntiturirahiriraho, kuko bisa no kurisenga. Nta nubwo twiyamamaza ariko twemera kuyoborwa no kugandukira abatowe. Natwo na none turara irondo, ariko hakorwa imirimo irisimbura.”

Mu bindi kandi batemera ni nko gutanga cyangwa guterwa amaraso. bavuga ko iki ari ikibazo cyo mu rwego rw’idini, aho kuba ikibazo kirebana n’ubuvuzi. Isezerano rya Kera n’Isezerano rishya birimo amategeko yumvikana neza avuga ko tugomba kwirinda amaraso (Intangiriro 9:4; Abalewi 17:10; Gutegeka kwa Kabiri 12:23; Ibyakozwe 15:28, 29).

Nanone, Imana ibona ko amaraso agereranya ubuzima bw’umuntu (Abalewi 17:14). Ku bw’ibyo, twirinda guterwa amaraso bidatewe gusa n’uko twifuza kumvira Imana, ahubwo nanone bitewe n’uko tuyubaha kuko ari yo dukesha ubuzima.

Abahamya ba Yehova kandi ntabwo bizihiza pasika. Basobanura ko kwizihiza Pasika bidashingiye kuri Bibiliya

Bati "Yesu yadutegetse kwizihiza urupfu rwe; si izuka rye. Buri mwaka twizihiza umunsi mukuru wo kwibuka urupfu rwe ku munsi yapfiriyeho, dukurikije kalendari ya Bibiliya ishingiye ku mboneko z’ukwezi.—Luka 22:19, 20.

Tuzi neza ko Imana itemera imihango ikorwa kuri Pasika, kuko ikomoka mu minsi mikuru ya kera ijyana no gusenga imana z’uburumbuke. Imana idusaba ‘kuyiyegurira nta kindi tuyibangikanyije na cyo,” kandi iyo tuyisenze dukora ibikorwa itemera, irababara.—Kuva 20:5; 1 Abami 18:21."

Umu - Islam wishyingiye akubitwa inkoni 100

Islam nayo igira amahamo yayo yihariye. Urugero, iyo hari uwasambanye, itegeko ni ukumutera amabuye kugeza apfuye. Ariko kugira ngo byitwe ko umuntu yasambanye biragoye, kuko bisaba gufatirwa mu cyuho, kandi na bwo bakamufata ari abatangabuhamya bagera kuri batatu batarimo igitsinagore, kereka iyo ari umugabo cyangwa umugore wawe ukwifatiye we ubwe. Naho uwishyingiye, bakamukubita inkoni 100, ariko hakabaho no kutazikubitwa ugatanga icyiru, nk’uko bisobanurwa na Niyonsenga Ally umwe mu bayoboke b’idini ya Islam.

Niyonsenga Ally asobanura ko hari ibiribwa n’ibinyobwa bitemewe mu bayisilamu, aho batanywa icyo ari cyo cyose umuntu yanywa gishobora kuyobya ubwenge, ntibabe barya inyamanswa zirimo ingurube, imbata cyangwa ikindi kintu cyose kidatandukanyije mu mano, inyamaswa zishobora kurya umuntu zikamugirira nabi, n’ inyamaswa zifite amabwene ntibazirya.

Ati “harimo ibyo twita haramu, ibyo Imana yaziririje. Wenda urugero nakubwira nk’ingurube, imbata n’ibindi. Imbata impamvu ni uko ari imwe mu nyamanswa ridafite amano atandukanye harimo umubiri mo hagati. Ikindi ni inyamaswa zirya abantu, urugero ni nk’inzoka, cyangwa inyamanswa zishobora kurya umuntu zikaba zamugirira nabi.”

Arongera ati “Ikindi ni ibintu bifite amabwene, kuko biba bifite ubumara. Kandi abaisilamu ntabwo dushobora kunywa ikintu cyose kirimo umusemburo, gishobora kuba cyayobya ubwenge. Nabwo kandi iyo urengeje urugero rw’ibyo wemerewe biba byabaye haramu.”

Avuga kandi ko hari ibigenga imyambarire yabo, aho igitsinagore gitegetswe kwambara ukikwiza kuva ku musatsi kugera ku maguru, naho abagabo bakaba bategetswe kuterekana amavi yabo ndetse n’umukondo. Asobanura kandi ko hari imyitwarire ibagenga mu rwego rwo kwirinda ubusambanyi, hakabaho gutandukanya abadahuje igitsina mu gihe bahuriye hamwe. Gusa avuga ko usibye kwibutsa uwarenze ku mategeko, nta bihano bibaho bahanisha uwayishe.

Ati “umuisilamukazi ntiyemerewe kugira aho ahurira n’igitsinagabo aho ari ho hose mu gihe bishoboka kwirindwa kuko hari igihe bidashoboka bitewe nk’aho uri. Kuko nubwo mu mashuri yacu tubyubahiriza, ariko mu yandi ntibyakunda. Yewe no gufata mu ntoki igitsinagore ntibyemewe! Ugomba kumutorera salama (kumuvugisha gusa).”

Arongera ati “ku myambarire, itegeko muri Koroan riravuga riti “nimwambare mwikwize, musige uburanga bwanyu, musige ubujana, mwambare mugeze ku bubombampori.” Ni ukuvuga ngo uko ni ko umusilamukazi agomba kwambara. Naho umugabo kwambara ubusa kwe, ni ukwerekana umukondo ndetse nokwambara imyenda igaragaza amavi ye.”

Niyonsenga avuga ko mu idini ya Islam batabatiza, ariko kugirango winjire mu idini hari amagambo ugomba kuvuga. Ubundi ugahitamo izina ridatuka Imana.

Ati “Kugirango winjire mu idini hari amagambo uvuga agira ati “Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho yo gusengwa mu by’ukuri usibye Imana imwe rukumbi, nkanahamya ko Muhamadi ari intumwa y’ Imana, ndetse na Yesu Atari Imana cyangwa umwana w’Imana ahubwo ari intumwa y’Imana.”

Akomeza agira ati “Ubundi ugahitamo izina. Izina iryo ari ryo ryose ridatuka Imana ushatse warigumana. Ariko nk’izina Kayezu ntabwo ryemewe, kuko Yezu uba umupfobeje, kandi ntiyanabyaye.”

Avuga kandi ko kugira ngo uve mu idini ari ukuvuguruza ariya magambo uvuga winjira mu idini.

Umupadiri ntagomba kumara amasaha 24 adasomye misa igihe bishoboka

Abagatolika na bo bafite byinshi bagenderaho badahuza n’andi madini. Kigali today yagerageje kwandika kuri bicye muri byo, nko kubatiza impinja mu rwego rwo gukiza icyaha cy’inkomoko, gufungira amasakaramentu abakoze ibyaha byo ku mugaragaro, no kudasezeranya abatwite, ariko bo bagasezeranya abamaze kwishyingira, igihe barangije ibihano byabo.

Padiri mukuru wa parowasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata Emmanuel Nsengiyumva aganira na kigali today yagize ati “Uwakoze icyaha wese ntabwo afungirwa amasakaramentu kuko tugira n’isakaramentu rya penetensiya rifasha umuntu kwicuza akababarirwa ibyaha, ariko uwakoreye ibyaha mu ruhame, cyangwa uwo ingaruka zabyo zagaragayeho mu ruhame, agomba guhanirwa mu ruhame. Ni bwo wumva ngo aba barishyingiye, barasinze bararwana, aratwite nta mugabo agira, afungiwe amasakaramentu.”

Akomeza agira ati “N’ugiye gushyingirwa bikamenyekana ko atwite, inda iba yamutamarije mu ruhame. Agomba gufungirwa amasakaramentu mu gihe cyagenwe, yarangiza igihano, akagarukira Imana, nyuma akazashyingirwa. Kimwe n’abishyingiye, iyo barangije ibihano bahawe, bakifuza kugarukira Imana, turabasezeranya.”

Ikindi kandi ni uko uko bishoboka kose, umupadiri agomba gusoma misa ku munsi aho yaba ari hose.

Ati “Ubundi umupadiri asoma misa nk’isengesho rikuru tugira. Aho aba ari hose rero, ntabwo agomba kumara amasaha 24 atarasoma misa, keretse aho bidashobotse. Wenda ari mu ndege kandi atabona aho yiherera ngo ayisome, naho ubundi aba agomba kubikora, kabone n’ubwo yaba ayisomera umuntu umwe cyangwa ari wenyine, usibye ko bidakunze kubaho kuko abakirisitu gatolika bari hose.”

Itorero ry’umuriro wa pantekote bati ’Ntidusengera umurambo... Ntabwo aba akiri umuntu aba yahindutse umwanda’

Umushumba w’itorero Umuriro wa Pantekote riherereye Kibagabaga aganira na kigali today, hari byinshi yagaragaje idini rye ritemera, n’ubwo byinshi babihuza n’ abadiventiste, ariko hari ibyo badahuza nko kutemerera umurambo kwinjira mu rusengero, kutamerera igitsinagore kwinjira mu rusengero badahishe umusatsi wabo, kutambara amapantaro, kogosha ingohe cyangwa ikindi cyose gifite icyo gihindura ku uko waremwe.

Ati “Ntidusengera umurambo. Ntabwo aba akiri umuntu aba yahindutse umwanda no muri bibiliya byanditsemo! Imana yabwiye Mose ngo ntibazanduzwe n’intumbi.”

Arongera ati “Hari imyambarire yagenewe abagore n’iyagenewe abagabo. Kuki se abagore bashaka gufata amapantalo bakayambara kandi ari imyambaro y’abagabo? No muri bibiliya birimo ko abagore batwikira imisatsi yabo igihe bagiye kwinjira ahera.

Andi mahame agenga iri dini, ariko bakaba bayahuje n’andi madini, ni nko kutabatiza impinja, kutanywa ibisindisha, kudasezeranya abatwite, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bibiliya Niyo dini y’ukuri. Tuyumvire,kuko Yesu ageragezwa na Satani yatsindishije Handitswe ngo(Bibiliya).
Niba ibyo mwemera ariko Bibuliya ibivuga murahirwa.kandi Niba ari ibihimbano by’abantu mwarayobye

Bagi yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Uyu muntu wavugiye abayisilam rwose arbabeshyeye. Ngo ntibarya imbata, ngo itegeko ryo gutera amabuye uwasambanye, ....
Abashinzwe imyigishirize muri islam bivugurure bigisha ibitari ukuri

Kajeguhakwa yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Amateka ya Kiliziya gatolika avuga ko umunatizo batisimu ya 2 yari iyo gukiza ibyaha nyuma ya batisimu ya ambere. Abakirisitu bahitagamo kuyihabwa bageze mu za bukuru cyangwa barwaye cyane.

Sibomana yanditse ku itariki ya: 17-08-2019  →  Musubize

mbega inkoni abaslamu ndabanze

dina umutesi hirwa yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka