Umubirizi uzwiho kuvura inzoka zo mu nda burya uvura n’izindi ndwara

Umubirizi ni igiti usanga kizwi n’abantu benshi kandi gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru. Gusa abenshi bazi umubirizi nk’umuti w’inzoka zo mu nda, hakaba n’abakunda kuwushyira mu mazi bagiye kuhira amatungo kuko ngo bituma anywa neza kandi ukayagirira akamaro. Iyi nkuru iragaruka ku kandi kamaro k’umubirizi.

Umubirizi
Umubirizi

Ku rubuga https://www.afrique-pharmacopee.com bavuga ko ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga.

Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri akamaro, kuko biwuvura ububabare butandukanye. Umubirizi rero ngo ufite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu ku buryo byaba byiza, umuntu agiye awukoresha kenshi kugira ngo abone ibyiza byawo uko bikwiriye.

Mu byiza by’umubirizi harimo kandi kuba utuma umwijima ukora neza, kandi ngo umwijima ugira akamaro gakomeye mu mibereho myiza y’umuntu. N’umuntu watangiye kugira ibibazo by’umwijima ngo ashobora kunywa amazi y’akazuyazi arimo umubirizi bikamufasha.

Umubirizi kandi wifitemo ubushobozi bwo kugenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri. Iyo ibyo binure bibi bibaye byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera indwara ya Alzheimer ijyana n’ibibazo by’ubwonko budakora neza, ndetse n’indwara z’umutima zitandukanye.

Umubirizi kandi ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, kuko bimwe mu bifasha kwirinda kanseri y’ibere harimo guhorana ibiro biringaniye no kugira umurimo w’imbaraga (activité physique) umuntu akora. Kandi umubirizi ufasha mu kugabanya ibiro no gutuma bitiyongera ku bafite ibiringaniye, kuko wongera icyitwa ‘metabolisme, kigira uruhare rukomeye mu kugenzura ibiro by’umuntu.

Kongera umubirizi mu mafunguro y’umubyeyi wonsa, byamufasha guhembera cyangwa se kugira amashereka menshi.

Ibibabi by’umubirizi byigiramo ibyitwa ‘antioxydants’ mu gihe bitetswe bikaribwa nk’imboga, bifasha mu kurwanya indwara zitandukanye.

Umubirizi kandi ukungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’ bituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza. Umubirizi kandi ufasha abantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu gifu, n’abakunda kwituma impatwe.

Umubirizi kandi ngo ni umuti ukomeye w’umuriro. Mu gihe umuntu afite umuriro, bashobora guteka ibibabi by’umubirizi bamuha amazi yawo, bikamugabanyiriza umuriro, ububabare, bigafasha umubiri we gukora neza.

Ibibabi by’umubirizi kandi bifasha mu kuvura indwara z’uruhu zitandukanye. Akandi kamaro k’umubirizi gakomeye, ni uko wifitemo ubushobozi bwo gusukura no mu mubiri imbere ndetse ukanafasha mu kuvura abantu bagira ibibazo byo kuzana umwoyo (les hémorroïdes).

Umubirizi kandi ufasha mu kugenzura urugero rw’isukari. Ku bantu barwara Diyabete, kurya umubirizi byabafasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

Ku rubuga https://guardian.ng, bavuga ko umubirizi wifitemo ubushobozi bwo kurinda impyiko kwangirika no gutuma zikora neza, ndetse ugafasha n’urwungano rw’inkari kugira ubuzima bwiza.

Ku rubuga https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc bavuga ko umubirizi wongera amahirwe y’uburumbuke ku bagabo, kuko ufasha intanga-ngabo gukomera no kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

SHAKA UMUKOBWA MWIZA WAMBERE KWISI YOSE IKIGARI ARIYO?

RURAKENGEREZA Jacques yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Mwatubwiy ivyiza vyumubirizi,none urashobora gukinga Diabethe mugih umuntu akunda kuwihereza?Hama harya umubirizi uwuvuguse hama ukawunywa utamanje kuwuteka harico vyica??

Niyonkorera jafali yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Mbe umubirizi uravura malaria?

Niyonsaba janvier yanditse ku itariki ya: 21-10-2023  →  Musubize

Jew nagirambaze ikibazo harya umuntu asoba kababara biterwaniki Mbe niyahemitiyonwa uwomuntu.murakoze +260772520839

Ndizeyeellirohe yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Gusoba ukababara biterwa na infection yo mu nkari (UTI )bivurwa no kwegera muganga aga confirm ki uyifite ubundi akaguha antibiotics

Umutoni yanditse ku itariki ya: 27-05-2023  →  Musubize

Umubirizi uboneka he mu mujyi wa Kigali?

Manassé yanditse ku itariki ya: 25-06-2022  →  Musubize

Uboneka henshi mu mugi wa Kigali kuko aho nagiye ntura hose ndawuhabona: Rubirizi, Ndera, etc.

Kabera yanditse ku itariki ya: 21-07-2022  →  Musubize

Uboneka henshi mu mugi wa Kigali kuko aho nagiye ntura hose ndawuhabona: Rubirizi, Ndera, etc.

Kabera yanditse ku itariki ya: 21-07-2022  →  Musubize

Umubirizi uboneka he mu mujyi wa Kigali?

Manassé yanditse ku itariki ya: 25-06-2022  →  Musubize

Biravurwa yuko umubirizi ufishe ubuhamya byo gukinga mbe se no gukiza ikiza cya Korona Virus, vya ari byo cangwa se nibyabantu bajya bibarire?

Claver yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Bawufata gute? Dosage?

Nduwumwami yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

murakoz. mwotubwira’umuti’w’umushishito ?
murakoz, caane

richard yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Umubirizi ni ikiribwa cyiza cyane gikoreshwa nk’imboga. Muri Cameroun mu ntara y’inkengero z’inyanja (région littorale) ni ikiribwa cya buri munsi. Kugira ngo uburure bushiremo ufata ibibabi ukabyoza ukamena amazi nk’inshuro 4 cga 5. Ubundi ugateka ukaba washyiramo ubunyobwa cyangwa amafi. Ubwo rero mubona ko ari umuti mureke kuwupfusha ubusa. Ni ibiribwa bihenze no kwisoko. Muri Cameroun bawita Ndolé. Bon appétit!!

Rugirz yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Murakoze canee kutubwira uko utekwa muri Cameroun
Ariko sintahuye nez, mwoshobra kudusigurira neza uko utekwa ?

Murakoze

Rémy yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Ese uwo mubirizi wo muri Cameroon urarura nk’uyu wa hano mu Rwanda? cg bo bafiye ubundi bwoko?
nubwo wawuronga inshuro 1000 simpamya ko uburure bwashiramo.

ismic yanditse ku itariki ya: 18-01-2023  →  Musubize

Murakoze

Gusa unseat moonshine murazivuye.
muzadushakishirize UMUSHISHIRO

Ndemwza unite bondholders
mu bucuz

NGENZ Joseph yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Kuki mutatubwira uko wafatwa .?

Jea Claude yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka