Uko wahitamo indorerwamo z’izuba ugendeye ku miterere y’isura yawe

Uretse kurinda amaso imirasire y’izuba, indorerwamo z’amaso ni umwe mu mirimbo bamwe bambara bagamije kurushaho kuberwa.

Hari abatekereza ko guhitamo indorerwamo z’izuba byoroshye nyamara siko biri. Kuko hari imiterere y’indorerwamo ijyanye n’isura yawe bityo ukarushaho kugaragara neza, n’ukubonye akabona ko usirimutse.

Nkuko tubikesha theychromosome.com mbere na mbere menya imiterere y’isura yawe niba ufite mu maso h’uruziga, kare, mu maso harehare nukuvuga imisaya miremire cyangwa se nk’ ahakoze nk’umutima. Ibi nabyo kubimenya biroroshye ubaza inshuti yawe cyangwa ukireba mu ndorerwamo kubafite telephone zifotora wafata ifoto imenyerewe ku izina rya selfie hanyuma ukamenya ubwoko bw’indorerwamo wambara.

Uburyo bwagufasha guhitamo indorerwamo z’izuba wambara

1. Umuntu ufite mu maso h’uruziga:

Urubuga suglasswarehouse.com ruvuga ko uyu muntu aba akwiye gushaka indorerwamo zifite mpande enye: Twavugamo kare, urukiramende (rectangular). Izi zigaragaza neza isura yawe kandi ukaba unaberewe.

2. Umuntu ufite imisaya miremire:

Uyu we agira umwihariko wo kuberwa n’ubwoko bwose, ariko akirinda indorerwamo zuzura isura cyangwa se nto cyane. Ahuza n’ingano y’isura ku buryo ingohe zigaragara kandi zikaba zimufashe.

3. Umuntu ufite mu maso hakoze nk’umutima:

Uyu nawe aberwa n’indorerwamo zikoze mu ruziga ku buryo hejuru haba hanini ariko munsi zikaba hato, kugira ngo zigaragaze neza imiterere yo mumaso ku buryo bwiza. Aha twavugamo izizwi nka (butterfly, aviator, shield...) ubu ni ubwoko wagura bundi kugirango urusheho kuberwa.

4. Umuntu ufite mu maso hameze nka kare:

Ku muntu nanone ufite isura ikoze mu buryo bwa kare na we agira ubwoko bw’indorerwamo zimubera. Aha twavuga izikoze mu buryo bw’uruziga, kandi akibanda ku zikwira isura zidahishe ingohe. Ibyo bituma agaragara neza igihe azambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka