Uko hiswe mu ‘Kamirabagenzi’ kubera ishyamba ryabagamo abagizi ba nabi

Abakunze kugenda mu Karere ka Nyaruguru bakunze kumva ko imodoka za zitwara abagenzi ziturutse i Huye zigarukira ahitwa mu Kamira, ariko ubundi izina uko ryakabaye ni Kamirabagenzi.

Isantere ya Kamirabagenzi, hahoze ishyamba ryabagamo abashimusi bagiriraga abantu nabi
Isantere ya Kamirabagenzi, hahoze ishyamba ryabagamo abashimusi bagiriraga abantu nabi

Kamirabagenzi ni agasantere gaherereye mu Mudugudu wa Nyabirondo, mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru.

Iri zina rigizwe n’amagambo abiri, ari yo akamira bituruka ku nshinga ‘kumira’ n’ijambo ‘abagenzi’. Bivuga ko aha hantu hashobora kuba haramiraga abagenzi. Ariko se habamiraga gute?

Umusaza Vénuste Sikubwabo w’imyaka 70, avuga ko na we yegereye abamuruta bakamubwira ko mu Kamirabagenzi hahoze ishyamba ry’inzitane abashimusi bihishagamo, ubakurikiye bakamwica.

Agira ati “Kuhita mu Kamirabagenzi ngo ni ukubera ishyamba ry’inzitane ryari rihari, ryanabagamo impyisi. Ngo hakundaga kwirukiramo abashimuse inka, ubakurikiye nawe urabyumva baramurangirizaga. Ubwo urumva habagamo ubwicanyi, ni ko kuhita mu Kamirabagenzi”.

Icyo gihe ngo nta wanyuraga muri iri shyamba wenyine. Uwashakaga kuhanyura yisungaga abandi bakahanyura ari benshi. Ibyo kuba ishyamba ryahoze muri aka gace ryari riteye ubwoba na Sikubwabo yarabyiboneye, kuko ngo akiri muto nta wahacaga nimugoroba ari wenyine.

Kuri iki gihe hari abavuga ko Kamirabagenzi yahinduriwe izina, hakaba hasigaye hitwa mu Karamirabagenzi.

Icyakora, Pierre Uwimana wahoze ayobora Umurenge wa Muganza (ubu ayobora uwa Ruheru), avuga ko iri zina rishyashya ryifujwe muri za 2017 ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabaga ko amazina apfobya ahantu yazagaragazwa, hanyuma akazahindurwa.

Agira ati “Abatuye mu Kamirabagenzi bari bifuje ko iri zina ryahindurwa kuko ribahesha isura itari nziza. Bifuzaga ko aho kwitwa ahamira abagenzi, hakwitwa aharamira abagenzi”.

Gitifu Uwimana avuga ko abantu bahita aharamira abagenzi kuko hasigaye hagera imodoka zituma n’abaturutse kure babasha kuza kuzihategera, ntibagenze amaguru nka kera.

Yungamo ati “Haramira abagenzi kandi kuko agasantere kavuguruwe, ubu umugenzi akaba ntacyo yahaburira kuko hari amaresitora, utubari n’ibindi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka