Ukeneye kugira ubwonko bukora neza? ‘Coeur de Boeuf’ yabigufashamo

Ku rubuga rwa Internet www.astucesnaturelles.net , bavuga ko urwo rubuto rufite izina rya siyansi ‘Annona reticulate’, cyangwa ‘Cachiman’. Ni urubuto rukomoka muri Amerika, rukaba ari urubuto rufite ibyiza byinshi.

Uru rubuto rugira andi mazina atandukanye, rukamenyekana kuri buri zina bitewe n’agace. Hari aho barwita Sharamariya (Cherimoya), ahandi bakarwita Coeur de Boeuf, hakaba n’aho barwita Umutima w’Imfizi.

Ni urubuto ruryoha cyane, ruhumura neza, kandi kururya ntibisaba kurukuraho igishishwa cy’inyuma. Umuntu ashobora kurusaturamo kabiri, ubundi agakoresha akayiko, arya iby’imbere, ariko akajya acira imbuto.

Igishishwa cy’inyuma cya ‘Coeur de boeuf’ na cyo gikoreshwa mu gutegura umutobe w’imbuto, cyangwa ikindi kinyobwa cyitwa ‘milk-shakes’. Ni urubuto rwifitemo intungamubiri n’ubutare bitandukanye byagira akamaro mu kubona indyo yuzuye ikenewe ku buzima.

Urubuto rwa ‘cœur de bœuf’, rukungahaye ahanini kuri vitamine C. Umuntu uriye garama 100 z’urwo rubuto, abona 21% bya vitamine C akeneye ku munsi.

Vitamine C igira umumaro mu mikorere myiza y’umubiri. Kurya urwo rubuto kenshi bifasha umuntu kubona iyo vitamine ihagije, bityo umubiri ukamererwa neza.

Uretse iyo vitamine C, urwo rubuto rwifitemo na vitamine B, ifasha umuntu kugira imbaraga, imitsi igakora neza, rukagira na potasiyumu (potassium), igira akamaro mu mikorere myiza y’umutima. Urwo rubuto kandi rwifitemo ‘Calicium’ ikomeza amagufa.

Dore ibyiza bitandatu byo kurya Cœur de bœuf :

Urubuto rwa Coeur de boeuf rwongera ubudahangarwa mu mubiri

Bitewe n’uko urwo rubuto rukungahaye kuri vitamine C, abantu bakunda kururya bahorana ubudahangarwa mu mubiri. Umubiri ufite ubudahangarwa ntuhura n’ibibazo byinshi by’uburwayi.

Coeur de boeuf ifasha uruhu guhorana ubwiza n’ubuzima buzira umuze

Vitamine C iboneka muri Cœur de Bœuf ifasha mu komora ibikomere, ikarinda uruhu gusaza vuba. Vitamine C kandi, ifasha uruhu guhora rworoshye, ni yo mpamvu imiti yose irinda uruhu gusaza, iba irimo vitamine C.

Coeur de Boeuf irinda umuntu ibibazo byo kubura amaraso bitewe no kutabona ‘Fer’

Mu bigize urubuto rwa Cœur de bœuf harimo ubutare bwa ‘Fer’. Kurya cyangwa kunywa ibintu bikungahaye kuri ‘Fer’, birinda umuntu kugira ikibazo cyo kugira amaraso adahagije (anémie).

Coeur de Boeuf ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Vitamine C kandi ifasha imikorere myiza y’imitsi ijyana amaraso mu mutima n’igarura, bityo rero irinda umuvuduko w’amaraso wo hejuru.Cyane ko urwo rubuto runagabanya ibinure bibi mu mubiri.

Coeur de Boeuf ifasha ubwonko gukora neza

Muri urwo rubuto harimo ubwoko butandakanye bwa Vitamine B, iyo vitamine B ni yo ifasha imitsi y’ubwonko guhorana ubuzima bwiza, ibyo bikarinda umntu kugira ibibazo byo mu mutwe. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko vitamine B, ifasha mu mikorere myiza y’imitsi muri rusange.

Coeur de boeuf igabanya ibyago byo kurwara indwara y’amagufa (Ostéoporose)

Ikindi kintu kiboneka muri urwo rubuto ni ‘Calcium’. Iyo calcium ni yo ikomeza amenyo y’abantu, ndetse n’amagufa yabo ibyo bikabafasha kudafatwa n’indwara y’amagufa yitwa ‘ostéoporose’. Muri urwo rubuto kandi, habonekamo ubutare bwa ‘Phosphore’ ifasha mu gukomera kw’amagufa no gutuma agira ubuzima bwiza.

Ku rubuga rwa Interineti www.travel-iles.com, bagaragaza ko urwo rubuto ruri mu mbuto zifitemo akamaro kanini mu buzima bw’abantu, ruri mu marembera, kuko rutakiboneka cyane nk’uko byahoze, rukaba ruri mu mbuto zirimo gucika.

Abagura n’abacuruza imbuto mu masoko yo mu Rwanda bemeza ko ibyo ari ko bimeze no mu Rwanda, kuko mu isoko ry’imbuto haboneka izindi nk’amapapayi, avoka, amacunga, n’ibindi, ariko ntibyorohere abaguzi kubona urubuto rwa Coeur de boeuf mu isoko. Ni mu gihe mu myaka yashize izo mbuto zeraga hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Buri wese akwiriye gutera ibiti by’iburyo aho atuye. Ukeneye coeur de boeuf gutera, yahamagara kuri 0788578100. Ubundi bavugaga ko zera mu turere dushyuha gusa, ariko ubu jye ndazeza cyane mu karere ka Gicumbi kandi harakonja. Mugire ubuzima bwiza ’

TWAGIRAYEZU Jean Claude yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Warkoze kuzitera iraryoha kandi imbuto zayo zarabuze

Theogene yanditse ku itariki ya: 28-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka