Ubushakashatsi: Wari uzi ko n’imbwa zirwara kanseri kimwe n’abantu?

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umubiri utakaje ubushobozi bwo kugenzura ukwiyongera k’uturemangingo tw’umubiri (cell division), ari byo bitera kurwara kanseri.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko, bitandakunye n’ubundi bwoko bwinshi bw’inyamaswa, imbwa na zo zirwara kanseri kimwe n’abantu.

Ku rubuga https://www.lombardvet.com/, bavuga ibimenyetso bishobora kubwira abatunze imbwa ko irwaye kanseri runaka, harimo kugira uruhu rusa n’uruvuvuka, kugira umwuka ufite impumuro idasanzwe uturuka mu kanwa, mu matwi, no mu bindi bice by’umubiri bitandukanye.

Imbwa irwaye indwara ya kanseri kandi, ishobora no kugira ibintu bidasanzwe (abnormal discharge) bisohoka mu maso, mu kanwa, mu matwi no mu kibuno.

Imbwa irwaye kanseri kandi ishobora kugira ibintu by’ibibyimba bigaragara inyuma ku mubiri, cyangwa se ikagira ibisebe bidakira.

Imbwa irwaye kanseri kandi irangwa no gutakaza ubushake bwo kurya, igatakaza ibiro byinshi ku buryo butunguranye. Ishobora kandi kugira ibibazo byo guhumeka, igahumeka biyigoye, ikituma kenshi kurusha uko yari isanzwe ndetse ikagira ububabare bukabije.

Kubera ko ibimenyetso bya kanseri bishobora gutinda kugaragara ku mbwa, bikagaragara bitinze igeze ku rwego rwo kuremba, rimwe na rimwe itaba ikinavuwe ngo ikire, ni yo mpamvu abatunze imbwa bagirwa inama yo kujya bazigeza kwa muganga w’amatungo kenshi.

Mu bantu bapfushije imbwa zishwe na kanseri, harimo Barack Obama n’umuryango we, nk’uko babyanditse ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Instagram, ndetse bikandikwa no mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye.

Ku rubuga metro.co.uk, banditse ko imbwa ya Barack Obama yapfuye tariki ya 9 Gicurasi 2021, ikaba ari imbwa yari amaranye imyaka igera ku icumi.

Iyo mbwa y’umuryango wa Barack Obama ngo yitwaga Bo, ikaba yari impano yahawe na Senateri Ted Kennedy, wafashije Obama cyane mu matora yo mu 2008 nyuma akaba inshuti y’umuryango ya hafi.

Iyo mbwa yitwa Bo, ngo yabaniye neza abagize umuryango wa Barack, harimo Michelle Obama ndetse n’abana babo. Iyo mbwa kandi ngo yashimishaga abashyitsi basuraga perezidansi ya Amerika (White House), ndetse n’abana Michelle Obama yajyaga atumira buri mwaka mbere ya Noheli bakaza gusura ‘White House’.

Kuri ‘Instagram’ Barack ndetse na Michelle Obama banditse ubutumwa bugaragaza agahinda batewe no gupfusha imbwa yabo Bo. Barack yavuze ko iyo mbwa yari ‘Inshuti y’ukuri kandi y’indahemuka ‘true friend and loyal companion.’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cancer ni imwe mu ndwara zitagira umuti.Izindi ni Sida,diabetes,hypertension,etc...Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dusoma henshi mu gitabo imana yaduhaye,indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.It is a matter of time.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka