Uburyo bwiza bwo kubika inyanya udakoresheje firigo

Wari uzi uburyo bwiza bwo kubika inyanya zikaba zamara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kandi utifashihije firigo, dore ko abahanga mu byo kubika neza umusaruro w’ibihingwa bimwe na bimwe bavuga ko inyanya zidakwiriye kujya muri firigo!

Impamvu ni uko n’ubundi zangirikiramo bitewe n’uko ubushyuhe bwo muri firigo butandukanye n’ubwo ziba zikeneye kugira ngo zishobore kumara iminsi.

Hakizimana Aloys, impuguke mu bijyanye no kubika umusaruro w’ibihingwa bitandukanye, ndetse wanagiye yikorera ubushakashatsi kuri bumwe mu buryo bwakoreshwa mu kubika neza umusaruro kandi bworoheye abantu batandukanye, avuga ko uwifuza kubika neza inyanya kandi zikamara igihe kirekire, asabwa kuzisarura zitarahisha cyane, mbese zihishije nko ku rugero rwa 90%.

Kuko n’ubundi ngo urunyanya na nyuma yo gusarurwa rukomeza kugenda ruhisha, buriya ngo nk’abazisarura bashaka kuzohereza mu mahanga (exportation), bisaba ko bazisarura zigeze nko ku rugero rwa 60-70% byo guhisha, nyuma zigakomeza guhisha.

Inyanya zizamara iminsi myinshi zigomba kuba ahantu hari ubushyuhe buri hagati ya 10-15 C, kuko ngo iyo buri munsi y’icumi zisa n’izihuguta zigapfa.

Ubundi bwiza bwo kubika inyanya kandi bworoheye umuntu wese ni ubwitwa ‘Pot in Pot’. Nta bikoresho bihambaye bukenera kandi bubika imboga n’imbuto igihe kirekire zidatakaje umwimerere wazo.

Uko uwo mushakshatsi asobanura iyo ‘Pot in Pot’ ngo ni ibintu bijya kumera nk’amavaze aterwamo indabo. Umuntu abumbisha mu babumbyi inkono basanzwe, ibyo bivaze rero kimwe kikaba gishobora kwinjira mu kindi, ariko bireshya ku rugara.

Iyo umuntu amaze kubyinjiranyamo, hasigara akanya gato kakwirwamo nk’urutoki hagati ya kimwe n’ikindi, aho rero bahanyuza umucanga ukajya mu kiri munsi. Nyuma basukamo amazi, hanyuma ibyo umuntu yifuza kubika niba ari inyanya nk’uko ari zo yasobanuraga, akazishyira mu cyo hejuru.

Nyuma yo gushyiramo ibyo umuntu yifuza kubika, afata igitambaro cyangwa umwenda ujya kumera nk’ikiringiti, akajya awutosa akawupfundikiza izo nyanya. Iyo zibitse zityo, bikozwe neza zishobora kumara n’ibyumweru bitatu.

Ku rubuga rwa interineti www.cuisineaz.com, bavuga ko inyanya ari imboga zangirika vuba iyo zitabitswe neza, kandi ko kuzibika neza bitavuze kuzishyira muri firigo nubwo hari ababyibwira batyo.

Bavuga ko uburyo bwiza bwo kubika inyanya zikaba zamara igihe ari ukuzibika aho zibona umwuka ukwiriye.

Gusa bavuga ko ibyiza ari ugusarura urunyanya rukagumana inkondo yarwo mu gihe rugiye kubikwa igihe kirekire, cyangwa inkondo yaba yavuyeho rukabikwa rucuritse, ni ukuvuga ahahoze inkondo akaba ari ho hajya hasi.

Ibyo ngo birinda ko umwuka wakwinjira mu mutima w’urunyanya kuko nabyo byarwangiza vuba.

Ikindi inyanya zigiye kubikwa kugira ngo zimare iminsi, zibikwa ahantu hatari urumuri, cyangwa se ubushyuhe buhindagurika, ntizigomba gushyirwa ahegereye amadirishya.

Ikindi aho zibitswe birinda kuhegereza imbuto zimwe na zimwe nka avoka,imineke ndetse na pomme kuko gaz isohoka muri izo mbuto yatuma inyanya zangirika vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubushyuhe buri hagati ya 10-150C. Kosora aka kantu. Ni 15 C ntabwo ari 150 C. Hanyuma inyanya iyo uzirambitse ahantu ugasukaho ifu y’ubugari y’imyumbati zimara nabwo igihe kirekire cyane

- yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

aho mwavuze "Inyanya zizamara iminsi myinshi zigomba kuba ahantu hari ubushyuhe buri hagati ya 10-150C, kuko ngo iyo buri munsi y’icumi zisa n’izihuguta zigapfa" ntabwo aribyo mwibeshye kuko ndibaza inyanya ziramutse zigeze kuri degre Celsius 150 zaba zihiye kandi kubushyuhe bwo hejuru cyane

BIZIRAGUTEBA yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka